Kiziba: Impunzi 23 zatawe muri yombi zikurikiranyweho kurwanya polisi

Impinzi z’abanye-Congo Kinshasa ziba mu nkambi ya Kiziba iherereye mu karere ka Karongi zatawe muri yombi nyuma yo kurwanya polisi.

Amakuru ari ku rubuga nkoranyambaga(Twitter) rwa polisi y’u Rwanda agaragaza ko abagera kuri 23 ari bo batawe muri yombi ku wa Kabiri tariki ya 1 Gicurasi 2018.

Igira iti ” Uyu munsi abaturage biganjemo abasore bateye amabuye n’ibyuma abapolisi bakora irondo, 23 muri bo bafashwe bashyikirizwa ubugenzacyaha. Polisi irakangurira impunzi kubaho mu ituze, kubahiriza amategeko no kubaha abashinzwe umutekano nk’abandi baturarwanda.”

Ni nyuma y’ubundi butumwa polisi yari
yatambukije ivuga ko ikomeje igikorwa cyo kubungabunga umutekano mu nkambi y’impunzi ya Kiziba, hagamijwe kubahiriza amategeko no kugarura ituze mu mpunzi.

Mu minsi ishize abantu bagiye bahererekanya amashusho agaragaza izi mpunzi zisa n’izigira icyo zibwira abapolisi bari muri iyo nkambi,zibatunga inkoni mu maso zinavuga n’andi magambo bamwe bise ubushotoranyi.

Ibi bibaye kandi nyuma y’urupfu rwa zimwe mu mpunzi zabaga muri iyi nkambi zarashwe ubwo zarwanyaga polisi zikanakomeretsamo bamwe mu myigaragambyo zakoreye ku biro by’ishami rya loni ryita ku munzi muri ako gace (HCR) nk’uko polisi yabitangaje.

Mu rwego rwo kugarura ituze muri iyi nkambi, Minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza n’ impunzi(MIDIMAR) yasheshe komite yayoboraga izi mpunzi muri iyi minsi.

Ntakirutimana Deus