U Bufaransa: Urubanza rwa Ngenzi na Barahira ruratangira kuburanishwa mu bujurire

Urukiko rw’ubujurire mu Bufaransa ruratangira kuburanisha urubanza rwa Octavien Ngenzi na Tito Barahira bajuririye igihano cyo gufungwa burundu bakatiwe n’urukiko rwa mbere.

Ni nyuma yuko urukiko rwa Paris bita Cour d’assises( rukurikirana imanza zishinjwamo ibyaha bikomeye) rubahamije icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyibasiye inyoko muntu.

Uru rubanza ruratangira kuburanishwa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Gicurasi 2018.

Barahira Tito w’imyaka 67 na Ngenzi Otavien w’imyaka 60 basimburanye kuyobora Komine Kabarondo mu yari Perefegitura ya Kibungo mu Burasirazuba bw’u Rwanda kuva mu 1977 kugeza mu 1994.

Muri Nyakanga 2016 uru rukiko rwabahamije kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ibyaha byibasiye inyoko muntu by’umwihariko uruhare mu bwicanyi bw’abari bahungiye mu Kiliziya ya Paruwasi ya Kabarondo basaga ibihumbi 3 na 500 bishwe kuwa 13 Mata 1994.

Ababunganira mu mategeko baje kujuririra iki cyemezo batanga impamvu z’uko ngo abakiliya babo batahawe igihe gihagije cyo kwisobanura, kuba urukiko rutarabashije kugera ahavugwa ko hakorewe icyaha, kuba nta bushobozi buhagije uruhande rw’abaregwa rwabonye rwo kuzana abatangabuhamya bahagije, kuba batarabonanye amaso ku yandi n’abatangabuhamya n’izindi.

Urubanza rwabo rwabaye urwa kabiri ruburanishijwe mu Bufaransa ku bakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’urwa Capitaine Pascal Simbikangwa wahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda (FAR) wari ufite ipeti rya kapiteni, wakatiwe imyaka 25 y’igifungo nyuma yo guhamywa ibyaha bya Jenoside.

Igihano bahawe aba bagabo mu rubanza rwitiriwe Kabarondo cyanyuze Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside(CNLG), yatangaje ko yishimiye umwanzuro w’uru rukiko.

U Bufaransa ni kimwe mu bihugu by’i Burayi bicumbikiye benshi bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, inzego z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi na leta bavuga ko kitagaragaza ubushake mu kuburanisha cyangwa kubafata ngo boherezwe mu Rwanda aho ibyaha bashinjwa byakorewe.

Ngenzi yafatiwe mu birwa bya Mayottes mu mwaka wa 2004 aho yashakaga ubuhungiro akoresheje impapuro mpimbano. Barahira we yafashwe muri Mata 2013 aho yari atuye i Toulouse mu Bufaransa.

Urubanza rwabo rutangira baregwaga ibyaha birimo gutanga amategeko yo kwica ibihumbi by abatutsi basaga ibihumbi bitatu na 500 bahungiye kuri paruwasi ya Kabarondo. Baregwaga kandi ibyaha byibasiye inyoko muntu , ibikorwa bigamije kurimbura imbaga no gucura umugambi wo kurimbura ubwoko bw’Abatutsi.

Ntakirutimana Deus