Ingano ya sima igiye kwiyongera kubera miliyari 3Frw yashowe mu kuvugurura uruganda
Uruganda rwa Cimerwa rukora Sima rwijeje Abanyarwanda ko mu byumweru biri hagati ya 2 ba 3 sima izaba yasubiye kugezwa ku isoko uko bisanzwe nyuma y’ishoramari yakoze ryo kuvugurura no gusana uru ruganda.
Mu gihe cy’ibyumweru bisaga 3 uru ruganda rwarasanwe ndetse ruranavugururwa. Ni ishoramari ryatwaye asaga miliyoni 3 n’ibihumbi 300 by’Amadolari ya Amerika ni ukuvuga hafi miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda(
2,846,250,000 frw).
Ibi byatangajwe n’Umuyobozi mukuru w’uru ruganda Bheki Mthembu mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Mbere tariki ya 30 Mata 2018.
Avuga ko ibikorwa byari bimaze iminsi bikorwa bigamije gutanga umusaruro uruta usanzwe utangwa n’uru ruganda bityo bikarufasha guhaza isoko rya sima rikomeje kwiyongera mu Rwanda kubera ibikorwaremezo bitandukanye biri kuhubakwa. Ibyo birimo ikibuga cy’indege cya Bugesera gikeneye 20% bya sima uru ruganda rukora mu mwaka.
Mthembu akomeza avuga ko sima isanzwe ijyanwa ku isoko igiye kugezwa mu bice bitandukanye by’igihugu nk’uko yanganaga mbere hataragaragara ikibazo cyo kuhagera ari nke cyatewe no kuvugurura uru ruganda.
Ati” Mu by’ukuri turateganya ko mu gihe kiri hagati y’ibyumweru bibiri na bitatu, sima igezwa ku isoko twifashishije abafatanyabikorwa bacu basanzwe bayihageza izaba ingana n’iyari isanzwe ibageraho mbere; ari nyinshi nk’uko bisanzwe.
Yemeza ko muri iyi minsi ku isoko hari sima nke bitewe nuko imirimo yo gukora iyindi yagiye ibangamirwa no gusana urwo ruganda.
Uru ruganda kandi ngo ruzaba rwaravanyemo ikirarane cya toni miliyoni esheshatu rufitiye abakenera sima( abantu bamaze kurugeraho basaba sima yo kugura).
Umuyobozi avuga ko biseguye ku Banyarwanda bagizweho ingaruka n’icyo kibazo. Aha ni ingingo yatinzweho asobanura ko basabye abafatanyabikorwa babo kutongera igiciro sima yatangirwagaho kandi ngo bakunze kuvugana bakababwira ko batigenze bagihindura.
Gusa Abanyarwanda hirya no hino bamaze iminsi bavuga ko bahendwa iyo bagura iyi sima, aho hari abavuga ko bayigura amafaranga ibihumbi 15 ahandi 12 nyamara igiciro cyatangajwe na Cimerwa na Minisiteri ifite ubucuruzi mu nshingano kitarenga 9800 ku mufuka. Aha bivugwa ko hari abacuruzi bato bagiye bagura iyi sima bakajya kuyigurisha mu giciro bishakiye( bahenda) ariko Cimerwa na leta batabizi.
Uruganda rwa Cimerwa rwatangiye gukora mu 1984. Mu 2013 rwaje gushorwamo imari na sosiyete PPC yaguze 51% byarwo 49 bisigarana leta y’u Rwanda.Icyo gihe rwakoraga toni ibihumbi 100 ku mwaka. Kugeza muri Nzeri 2017 rwakoraga toni ibihumbi 380 ubu zigera ku bihumbi 500 mu mwaka w’2020 rurateganya kuzaba rukora izigera ku bihumbi 600. Kugeza ubu sima ikenerwa mu Rwanda ni toni ibihumbi 550 ku mwaka.
Ntakirutimana Deus