Urubyiruko rweretswe amahirwe ahishe mu kuba umukorerabushake
Umuryango Afflutus Africa, urakangurira urubyiruko gukunda ubukorerabushake, kuko bahungukira ubumenyi bwabafasha kwiteza imbere no guhangana ku isoko ry’umurimo.
Uyu muryango ubinyujije muri gahunda bise “Willing is Winning” uri guhugura urubyiruko, urushishikariza gukunda no kugira umuco w’ubukorerabushake.
kuri uyu wa gatandatu tariki 28 Mata 2018, ku nshuro ya gatanu bakaba barahuguye urubyiruko rwo mu Karere ka Karongi.
Umuyobozi w’umuryango Afflutus Africa, Kanamugire Ganza Bertin, avuga ko Guhugura urubyiruko ku bijyanye n’ubukorerabushake bibafasha kongera ubumenyi baba barakuye mu mashuri makuru na za kaminuza, bikaba byabafasha kwiteza imbere ndetse no gutanga umusaruro mwiza mu kazi igihe barangije amashuri.
Aragira ati “Twabonye ko urubyiruko rwinshi rusoza amashuri makuru ndetse na za kaminuza, bakicara igihe kinini bategereje akazi, muri icyo gihe bicara umwaka umwe cyangwa ibiri bavuga ko batari babona imirimo, baba bari gutakaza igihe ndetse akenshi n’ubumenyi busubira inyuma. Iyo ubonye aho bakora ubukorerabushake, bunguka ubumenyi ndetse akahahurira n’abatanga akazi ku buyo byafasha urubyiruko kwiteza imbere, no gutanga umusaruro mwiza igihe babonye akazi”.
Yongeraho ko banatanga amahugurwa m’ubundi bumenyi buba bucyenewe ku isoko ry’umurimo, butuma umuntu agira ubumenyi mu mirimo itandukanye.
Bamwe mu rubyiruko bitabira aya mahugurwa bavuga ko bungikira mo ubumenyi bubatinyura bwatuma bongera kwigirira icyizere.
Kaberuka Fred, umunyeshuri wiga muri IPRC y’u Burengerazuba witabiriye aya mahugurwa avuga ko inama yagiriwe zamuhaye isomo.
Ati “Btewe n’inama bagiye batugira, ndetse n’ibyo batwigishije, aya mahugurwa nsanze nari nyacyeneye, nabashije kwisobanukirwa no gutinyuka. Bitewe n’imyumvire ya bamwe mu rubyiruko ntabwo twigirira icyizere ngo dukunde gukorera ubushake aho kwicara dutegereje akazi; nabashije kumenya ko gukorera ubushake byangirira akamaro ndetse nkahakura ubumenyi bwamfasha kwiteza imbere”.
Umuryango utari uwa leta Afflutus Africa ukorana n’urubyiruko binyuze mu kubahugura no kubongerara ubumenyi butandukanye; bakaba bamaze guhugura urubyiruko rugera kuri 430 ku bijyane no; kwiyandikira umwirondoro (CV),gukora Raporo, gutegura no gusubiza ibibazo byo mu itangwa ry’akazi (Job interviews), kuvugira mu ruhame, n’ibindi byafasha urubyiruko kubongerera ubumenyi.
Hejuru ku ifoto:Umuyobozi wa Afflutus Africa, Kanamugire Ganza Bertin
Jean Aimé Desiré Izabayo