U Rwanda rufite icyerekezo n’imiyoborere byabuze mu gihugu cyacu-Katumbi

Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko u Rwanda ari urwo kureberaho mu bijyanye n’iterambere n’ubukungu biterwa n’imiyoborere myiza iharangwa.

Yabitangaje ku wa Gatanu ari i Kigali aho yitabiriye inama ya Fondasiyo Mo Ibrahim yahaberaga.

Yagize ati « Mu Rwanda hari icyerekezo n’imiyoborere, ni byo byabuze mu gihugu cyacu[Congo Kinshasa].

Yakomeje atangariza abanyamakuru ati ” Nzi u Rwanda guhera mu myaka 1990 aroko urebye n’u urw’ubu rufite iterambere n’icyerekezo. Mwitegereje iki cyumba mberabyombi turimo ni kimwe n’iz’i Burayi. Bivuze ko mu Rwanda hari icyerekezo n’imiyoborere byabuze mu gihugu cyacu(Congo).”

Aya makuru The Source Post ikesha Politico.cd agaruka kuri Katumbi ushaka kuziyamamariza kuyobora Congo.

Asozaavuga ko u Rwanda rw’ubu ari igihugu kigaragaza iterambere ahagomba kwigirwa byinshi bikwiye gushishikarizwa urubyiruko rwihangira imirimo muri Congo no muri Afurika.

Katumbi yaraye abonanye n’abanye-Congo bamushyigikiye i Kigali.