EYASE(EAC) YAGUTSE, icyo bivuze ku Banyarwanda

Inama y’umuryango w’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba (EAC) ikuriwe na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya iteraniye i Arusha muri Tanzania imaze kwemeza Repubulika ya Demokarasi ya Congo nk’igihugu gishya mu muryango.

Abakuru b’ibihugu barimo na Felix Tshisekedi wa DR Congo bitabiriye iyi nama (mu buryo bw’iyakure), mu gihe abatuye ibi bihugu biteze kungukira kuri uyu munyamuryango nyamunini mushya.

Nyuma yo kwemererwa muri uyu muryango w’ibihugu, Perezida Tshisekedi yavuze ko uyu ari “umunsi w’amateka kuri RD Congo” kubera inyungu izakura muri uyu muryango.

Ibihugu bitandatu bigize EAC bisanganywe isoko ry’abaturage miliyoni zisaga 170, DR Congo y’umutungo kamere munini n’abaturage basaga miliyoni 90 ni inyongera ikomeye.

Abakuru b'ibihugu bemeza DR Congo nk'igihugu gishya cya EAC none kuwa kabiri 29 Werurwe 2022
Abakuru b’ibihugu bemeza DR Congo nk’igihugu gishya cya EAC none kuwa kabiri

Ku mupaka w’u Rwanda na Congo(uri i Rubavu)  iyi ni inkuru bari biteze kuko bizeyekuvanwaho kw’imbogamizi ziriho mu rujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa rwahungabanye muri iki gihe.

Janvière Mukashyaka ukora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya uyu mupaka, avuga ko ku ruhande rwa DRC “iyo udafite 500 cyangwa 1,000 ntiwambuka kandi tunagaruka nabwo barayatwaka”.

Aba baturage mbere bambukaga bakoresheje ‘jeton’ kuko batuye mu karere kegereye umupaka, ubu basabwa kwerekana passport cyangwa laisser passer, ibyangombwa bihenze kuri bo.

Bariyanga Telesphore ati: “Ubu iyo ugeze ku butaka bwa Congo bagusaba ‘permis de sejour’ igura 40$ ni hafi 43,000Frw, kumuntu ufite igishoro cy’ibihumbi bitanu rero urumva ayo ni amafaranga menshi.”

Ku ruhande rw'u Rwanda, abagore bakora ubucuruzi buciriritse bagiye kwambuka binjira muri DR Congo
Ku ruhande rw’u Rwanda, abagore bakora ubucuruzi buciriritse bagiye kwambuka binjira muri DR Congo

Minisitiri Habyarimana Beata w’inganda n’ubucuruzi mu Rwanda aherutse gutangaza ko ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’u Rwanda na DR Congo mu 2020 bwinjije miliyoni $340 naho mu 2021 bukinjiza milioni $600 kandi ko ibihugu byombi birimo gukemura ibibazo by’urujya n’uruza ku mipaka.

Inyeshyamba n’umutungo kamere

Tshisekedi yavuze ko Congo izakura inyungu mu itumanaho rihendutse, mu bucuruzi, mu rujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa, mu kurwanyiriza hamwe imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba, no mu kwigira ku bihugu biri mu karere ku mikorere y’inzego mu gihugu cye.

Ati: “Abaturage ba Congo bishimiye kwinjira muri uyu muryango no kubyaza umusaruro amahirwe yo kwishyira hamwe kw’ibihugu biwugize.

“Intego yanjye yo kwinjiza RD Congo muri uyu muryango w’ibihugu uri mu ikomeye muri Africa ugeze ku ntambwe ikomeye.”

Ruziga Masantura umusesenguzi mu bukungu avuga ko ari amahirwe kuri EAC “kuba ibonye umunyamuryango ufite ubuso bunini, ufite umutungo kamere uhagije, kandi ukoresha ibyambu byombi Dar es Salam na Mombasa.”

Ati: “Ni amahirwe no kuri DRC nayo yahuraga n’imbogamizi nyinshi, zirimo iz’ubwikorezi n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa byabo byinjire muri EAC kuko yasaga n’aho yo yakira gusa ibicuruzwa.”

Ku mupaka w'u Rwanda na DR Congo

Uwamahoro Alphonsine ukora ubucuruzi hagati ya Goma na Gisenyi ku bicuruzwa biva kure, avuga ko azunguka kubera imisoro bajyaga bakwa na Congo harimo n’idasobanutse.

Ati: “Hari ibyo twambutsaga bivuye mu Rwanda cyangwa muri EAC ugasanga imisoro irahanitse cyane kuko Congo itari muri uwo muryango.

“Hari n’ibibazo twahuraga nabyo bya serivise z’imisoro zidasobanutse ariko niba binjiyemo bazagendera kuri system isanzwe ikoreshwa muri EAC tumenye neza imisoro ducibwa.”

Ruziga Masantura we avuga ko DR Congo izungukira no mu gukurikirana ubucuruzi budaciye mu mucyo bw’umutungo kamere wayo mu bihugu byo muri uyu muryango.

Ati: “Ibyo byitwaga gusahura umutungo kamere, ariko [DRC] bari muri EAC bazaba bafite icyizere ko gusahura igihugu kinyamuryango ari ugusahura EAC muri rusange. Ibyo bihugu bizaba maso byumva ko birimo kurinda Congo ari no kurinda umuryango muri rusange.”

BBC

1 thought on “EYASE(EAC) YAGUTSE, icyo bivuze ku Banyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *