Igihugu yahoze ayobora kizamwohereza muri Amerika gukurikiranwa ku byaha

Urukiko rw’ikirenga rwa Honduras kuri uyu wa mbere rwemeje iyoherezwa muri Amerika ry’uwahoze ari umukuru w’icyo gihugu ngo akurikiranwe ku byaha byo gucuruza ibiyobyabwenge.

Juan Orlando Hernandez ashobora kuzafungwa ubuzima bwe bwose mu gihe ibyaha byamuhama, dore ko uwahoze ari umudepite akaba kandi n’umuvandimwe we, Tony Hernandez nawe yahanishijwe gufungwa ubuzima bwe bwose muri Amerika mu kwezi kwa gatatu 2021 ku byaha byo gucuruza ibiyobyabwenge nkuko VOA yabitangaje.

Hernandez, yayoboye Honduras kuva mu 2014 kugeza mu 2022, ashinjwa kuba yinjije muri Amerika toni 500 z’ibiyobyabwenge  abikuye muri Colombiya na Venezuela kuva mu 2004. Yafashwe hagati mu kwezi kwa kabiri, amaze iigihe kiri munsi y’ukwezi avuye ku butegetsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *