AMAVUBI yahawe umutoza mushya
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje umutoza mushya w’Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu bagabo.
Uwo ni umunya-Espagne Carlos Alos Ferrer.
Uwo mugabo w’imyaka 47 y’amavuko yakoze akazi ko gutoza amakipe atandukanye arimo no kuba umuyobozi ushinzwe tekiniki mu ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne. Yahawe amasezerano y’umwaka umwe.
Uwo mugabo afite impamyabushobozi ya UEFA Pro [ y’ababigize umwuga] yatoje amakipe atandukanye arimo ay’i Burayi, Afurika no muri Amerika, nka AS FAR Rabat yo muri Maroc, Botola Pro league, Enosis yo mu cyiciro cya mbere muri Cypres ndetse n’ikipe y’igihugu ya Kazakhstan.
Yahawe izo nshingano nyuma yuko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryari riherutse gutangaza urutonde rw’abatoza basabye gutoza Amavubi, barimo na Stephen Constantine wigeze gutoza iyo kipe y’Igihugu mu myaka yashize, ndetse wari wayagejeje ku mwanya mwiza.
Ni mu gihe mu minsi ishize FERWAFA yatangaje ko umutoza Mashami Vincent atazongererwa amasezerano maze abatoza batandukanye batangira kwandika basaba gutoza Amavubi.
Abakandida bari ku mwanya wo gutoza Amavubi:
Alain Giresse (u Bufaransa)
Sunday Oliseh (Nigeria)
Sebastian Migne (u Bufaransa)
Tony Hernandez (Espagne)
Gabriel Alegandro Burstein (Argentine)
Hossam Mohamed El Badry (Egypt)
Ivan Hasek (CZEK)
Arena Gugliermo (u Busuwisi)
Stephane Constantine
Noel Tossi (u Bufaransa)