Expo mu Majyepfo: Ku buyobozi ubuzima bwaragarutse, ku bamurika hari ibyanozwa

Imurika/gurisha/bikorwa ryateguwe n’abikorera bo nu Ntara y’Amajyepfo, ubuyobozi bwayo buribonamo ko ubuzima bwagarutse nyuma ya COVID-19, mu gihe abamurika bagaragaza ibyanozwa ubutaha rikagenda neza kurushaho.I

Iryo murika rya 9 ry’Intara y’Amajyepfo ryari rifite insanganyamatsiko igira iti: “Tumurike ibyo dukora, twubaka ubukungu butajegajega”. Abamurika bavuga ko ryarogowe n’imvura yagwaga buri kanya, ndetse no kuba i Kigali haraberaga irindi, bityo ntibabone abakiliya uko byari byitezwe.

Basaba ubuyobozi bwa leta ndetse n’ubw’urugaga rw’abikorera kuzategura iry’ubutaha basaba ko ryaba buri mwaka, ariko babajije niba nta mvura nyinshi ihateganyijwe.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Amajyepfo Dr Kubumwe Celestin yemerera abamurika ko hari ibizanozwa.

Agira ati:

Icyo tuzakora kugirango bizagende neza, tuzarushaho gukora ubuvugizi, tuvugane cyane cyane n’uturere kuko nibo bafatanyabikorwa bakomeye.”

Ku bijyanye no guhurirana n’iryabera ahandi nkuko ryahuriranye n’iryaberaga i Kigali, Kubumwe avuga ko bazarushaho kuvugana no ku rwego rw’igihugu ngo bye guhurirana.

Inkuru bifitanye isano : Ubuyobozi burajya inama yo guha agaciro Ibikorerwa mu Rwanda

Imbogamizi yindi abamurika bagaragaje ni ibijyanye no kutaryamamaza uko bikwiye. Nabyo avuga ko bazajya baritegura nk’amezi atandatu mbere, kandi banaryamamaze uko bishoboka.

Ku ruhande rwa Leta, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko kuba iri murika ribaye, byerekana ko ubuzima bwagarutse nyuma y’icyorezo cya COVID-19, gisa n’icyabangamiye ibikorwa birimo iby’ubucuruzi mu gihe cy’imyaka ibiri, dore ko muri iyo ntara imurika ryaherukaga mu mwaka wa 2019.

Kayitesi avuga ko imbogamizi zagaragajwe n’abamurika n’abikorera muri rusange bazumvise kandi bazazishakira umuti.

Agira ati:

Bahuye n’imbogamizi y’imvura, tuzagerageza uko dushoboye ijye iba mu gihe cy’izuba ariko bitazahurirarana na Expo nini ibera mu Mujyi wa Kigali.”

Abayobozi barimo ab’uturere bazaganirizwa ku cyatuma iryo murika rigenda neza kurushaho

Yungamo ko bazibanda ku bijyanye no kurimenyekanisha mbere, ari nako baganira kandi n’uturere mu kongera ubushobozi tugenera iryo murika.

Ati:

Tuzagerageza gutegura, gushishikariza no gutegura hakiri kare ngo hakosorwe amakosa yagaragaye.”

Imurika ryabaye umwanya wo gushimisha abana bari mu kiruhuko

Iri murika/ bikorwa/ gurisha ryitabiriwe n’abamurika 70 barimo umunyamahanga umwe. Umubare w’abarikandagiyemo usaga gato ibihumbi 17, mu gihe cy’iminsi isaga 10 ryabayemo. Ryatangiye tariki 22 Ukuboza 2022 risoza kuwa 02 Mutarama 2023.

Ntakirutimana Deus