Kabgayi: Padiri Lukanga wamenyekanye mu Iseminari yitabye Imana

Padiri Lukanga Charles Karema wamenyekanye igihe kinini ari umuyobozi n’umurezi mu iseminari nto y’i Kabgayi yitabye Imana.

Lukanga azwi kuva mu 1992 muri iyo seminari yitiriwe Mutagatifu Leon, ari umucungamutungo (Econome) wayo kugeza mu myaka 2003. Yahavuye yerekeza muri paruwasi ya Byimana aho yabaye padiri mukuru nyuma akomereza ubutumwa bwe muri paruwasi Gihara.

Lukanga yitabye Imana nyuma yo kuvanwa aho yabaga mu nyubako yo mu rugo rw’umwepisikopi wa Diyoseze ya Kabgayi (Evêché) ajyanywe mu bitaro bya Kabgayi aho yaje gushiriramo umwuka mu ma saa cyenda zo kuwa Mbere tariki 2 Mutarama 2023.

Abaseminari bamushimira kubaha indangagaciro z’ubumuntu mu gihe yari umurezi wabo, mu gihe yabigishaga icyongereza.

Padiri Lukanga yavukiye muri Uganda.

Inkuru irambuye ni mu kanya…..