Rubavu: Ubukangurambaga n’itangazamakuru byabaye umuyoboro watumye abatinyaga kwikingiza COVID-19

Uyu munsi ndetse no mu gihe icyorezo COVID-19 cyadukaga, hadutse ibihuha kuri icyo cyorezo, mu karere ka Rubavu hari ababyumvaga bigatuma batitabira gahunda zo kukirwanya nko kwikingiza n’ibindi, ariko bitewe n’uruhare rw’itangazamakuru baza kumva ukuri barabyitabira.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse yabitangarije abanyamakuru bari mu mahugurwa yateguwe na ABASIRWA [Ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA].

Agira ati “ Havuzwe byinshi. Mu gihe Leta y’u Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima muri rusange, bari bashishikajwe no kurwanya no kurandura burundu icyorezo cya COVID-19 cyari kibasiye isi kuva mu mpera z’umwaka wa 2019, mu Rwanda kikahagera mu kwezi kwa gatatu muri 2020, hari abashakaga kuburizamo ibyo bikorwa byiza,  bagamije gukwiza ibihuha nta kindi.’

Uretse ibihuha byatambukaga kuri youtube, ngo hari n’abayobozi b’amadini n’amatorero babikwirakwizaga, bagandisha abaturage [abayoboke babo]bavuga ko hari byinshi bigendanye no kurwanya Covid binyuranyije n’amahame ya bibiliya bemera, bakavuga ko urukingo rwaziye kurimbura abageze mu zabukuru naho abakiri bato ngo gukingirwa bikaba bagamije kubabuza  urubyaro bakaba ingumba, maze mu gihe gito isi ngo ikazasingaraho mbarwa.

Uretse mu babarizwa muri ayo matorero, mu baturage basanzwe harimo ibihuha ko uwakingiwe atongera kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku bagabo, ku bagore havugwa ibyo kuvanamo inda ndetse no kwihinduranya kw’amaraso.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi, Dr Tuganeyezu Oreste, avuga hari ibihuha bitandukanye ku bijyanye n’icyo cyorezo muri aka karere; abaturage batumva iby’icyo cyorezo ndetse n’ibijyanye inkingo. Gusa ngo biturutse mu bukangurambaga, ubuyobozi bwakoze ndetse n’uruhare rw’itangazamakuru byatumye abaturage bikingiza.

Urugero atanga ni imiryango isaga 20 yari yarahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera kutemera kwikingiza yahungutse nyuma yo kubona ko urukingo ntacyo rutwara.

Agira ati:

Byanabaye ngombwa ko bamwe mu bayobozi bakingirirwa imbere y’abaturage bareba, kugira ngo babereke ko gufata urukingo ntacyo bitway. Ndetse uko twagendaga tubasobanurira ku bufatanye n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC, mu biganiro byinshi n’ubutumwa  bwagiye bunyuzwa mu itangazamakuru, barabyumvise barasobanukirwa barikingiza.’’

Ndayambaje Theoneste umwe mu batuye akarere ka Rubavu waganiriye n’itangazamakuru avuga ko bagendaga bagerwaho n’ibihuha ko umuturage ufashe urukingo bimugiraho ingaruka mu mibereho ye y’ahazaza, harimo kutabasha gutera akabariro ku bagabo, kurwaragurika bya hato na hato.

Agira ati:

Ibihuha byarazaga bakavuga ngo ziriya nkingo iyo umuntu arwiteje arazahara, ngo agacika intege umubiri wose ntiyongere gukora no kugenda mbese akamera nk’umurwayi, ibyo bihuha byose byabagaho mbere yo kwikingiza.”

Nyamara ngo ubwo bumvaga ubukangurambaga bw’abayobozi ndetse n’amakuru kuri radiyo ko uwikingije ntacyo aba, bagiye kwikingiza kandi ntacyo babaye.

Ati;

Nanjye  maze kwikingiza nakomeje gukora ibikorwa byanjye by’iterambere bitandukanye, mbona ko ibyavugwaga byari  ibihuha byavugwaga.’’

Mugenzi we ukora akazi kogosha witwa Rusine Celestin avuga ko bumvise abavuga ko inkingo zari zije guhuhura abakuze, hiyongereyeho ko zigamije kandi kubuza abakiri bato kubyara mu rwego rwo kuringaniza imbyaro.

Avuga ko bumvise ko inkingo ari uburozi bw’abazungu bugamije kwica abantu. Gusa ngo abagiye bikingiza batinyuye abandi.

Zigabintwari Emmanuel ukora mu ruganda runini muri Rubavu avuga ko igikorwa cyo gukingira abayobozi barwo cyatumye n’abandi batinyuka kwikingiza kandi kuko babaonye abahereweho ntacyo babaye.

Imibare y’akarere ka Rubavu igaragaza ko abakingiwe doze ya mbere y’urukingo  kugeza twandika iyi nkuru ari 387.777, iya kabiri ari 334.350 mu gihe  iya gatatu imaze guhabwa 167.104. Urukingo rwa kane kuri ubu rumaze gufatwa n’abaturage 8.871.

Ntakirutimana D.