Abaharanira uburenganzira bwa muntu barasaba Leta kwihutisha itegeko ryihariye ribarengera

Abaharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda barifuza ko Leta yashyiraho itegeko ryihariye ribarengera kugira ngo babashe kubahiriza inshingano zabo nta mbogamizi bahura na zo, bityo bakifuza ko byakorwa vuba.

Abaharanira ubwo burenganzira rimwe banitwa abavugizi babwo baganiriye na The Source Post mu bihe bitandukanye bavuga ko mu gihe iryo tegeko ryajyaho ryabafasha kubahiriza inshingano zabo badategwa. Bongeraho ko bakeneye gukora bisanzuye nk’uko byagenze ku banyamakuru nyuma yo gushyirirwaho itegeko ribarengera.

Mukantabana Rose, umunyamategeko wunganira abantu mu nkiko wanabaye umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite [2008-2013], ni umwe mu basanga iryo tegeko ari ngombwa kuko ngo hari icyuho ryaziba.

Agira ati:

Hakenewe gushyiraho itegeko ryihariye rirengera abaharanira cyangwa abavugizi b’uburenganzira bwa muntu. Iyo itegeko rihari riguha umutekano usesuye kuko uba uvuga ngo ndakora mu rwego ruzwi, rigena ibyo umuntu agomba kuba yujuje mu gukora uwo mwuga, uburyo ngomba kubikora burazwi, icyo gihe umuntu abikora atekanye ndetse n’abo bakorana.”

Nubwo ntawe azi wazize kuvugira uburenganzira bwa muntu, asanga rishyizweho ryaziba ibyo byuho yagaragaje.

Undi usaba ko iryo tegeko ryajyaho ni Murwanashyaka Evariste, umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa akaba n’umuyobozi wa gahunda mu mpuzamiryango Iharanira uburenganzira bwa muntu-CLADHO (Collectif des Ligues et Associations de Défense des Droits de l’Homme au Rwanda).

Ashingira ku bahigiye ku mugirira nabi mu gihe yari mu bikorwa bijyanye no guharanira uburenganzira bwa muntu asanga iryo tegeko ryafasha muri byinshi.

Ati:

Ubwo twari mu gikorwa cyo gushakisha no gufata abagabo n’abasore bateraga inda abangavu, bamwe muri bo bahigiye kungirira nabi. Iyo iryo tegeko ribaho ryari kugena uko rirengera abahura n’ikibazo kimeze gutyo.”

Icyifuzo nk’icyo kandi gikomozwaho na Bizimana Alphonse, Umunyamabanga Mukuru w’Impuzamashyirahamwe y’Abakozi barengera Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda -STRADH (Syndicat des Travailleurs aux services des Droits Humains).

Asanga gushyiraho iryo tegeko byatuma hari abisanzura mu kugaragaza ibyabangamira uburenganzira bwa muntu bigakosorwa.

Ati:

Byaba ari byiza cyane kuko ryatuma abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga icyo batekereza n’ icyo babonye nta gukeka ko bashobora kuzira ibyo bavuze, cyane ko hari igihe ashobora gukora ikintu mu gihe hakenewe ibindi bimenyetso bindi. Ariko byatuma atangaza uko abyumva, ntawe ushobora kumurenganyiriza icyo kintu cy’uko abyumva bitandukanye n’uko abandi babyumva.”

Akomoza ku ryashyiriweho abanyamakuru, uburyo ribafasha gukora neza agira ati

“Hari icyuho kuri icyo cyiciro, nk’uko nk’abanyamakuru hari itegeko ry’uko bataryozwa icyo bavuze, ubwo rero n’abandi baharanira uburenganzira bwa muntu na bo bagombye kugira itegeko rituma na bo badashobora kuzira ibyo bavuze cyangwa se babonye ku bijyanye n’ihungabanywa ry’ubwo burenganzira.”

Mu gihe iryo tegeko ryaba rigiyeho ngo ryafasha kuzuza ibigenwa mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Mukantabana avuga ko mu itegeko nshinga harimo ingingo zemera ko umuntu afite uburenganzira bwo kuvuga ibitekerezo bye ndetse no kuba yakwishyira hamwe n’abandi. Gusa ngo izo ngingo ziba ari amahame bityo hagakenerwa amategeko abisobamura kurushaho.

Iby’icyuho giterwa no kuba iryo tegeko basaba ritariho, cyagaragajwe mu bushakashatsi bwashyizwe ahabona na STRADH ku byagezeho mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’isuzuma ngarukagihe (Universal Periodic Review) ku kurengera uburenganzira bwa muntu u Rwanda rwemeye mu mwaka wa 2015.

Uwo muryango kandi wakurikiranye uburyo Leta y’u Rwanda ishyira mu bikorwa amasezerano yemeye ku bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu kuva mu Kwakira 2017 kugera ku wa 15 Ukuboza 2019,

Mu byo watangaje harimo ko imwe mu mbogamizi yagaragaye mu gukusanya amakuru ari ukutagira amategeko abarengera mu kazi kabo.

Icyo gihe STRADH yasanze mu myanzuro bakoreyeho ubushakashatsi, umwe gusa, urebana no gushyiraho itegeko rirengera abaharanira uburenganzira bwa muntu, ari wo u Rwanda rutigeze rugira icyo rukoraho. Ni mu gihe mu myanzuro 22 muri 50  uwo muryango wibanzeho; igera hafi kuri 60% icyo gihe yari imaze gushyirwa mu bikorwa nk’uko byari biteganyijwe, irenga 35% ntiyashyizwe mu bikorwa ku buryo bwuzuye, mu gihe igera hafi kuri 5% nta cyayikozweho.

STRADH yungamo ko kuba iryo tegeko ridahari bisobanuye ko hari ikintu uharanira uburenganzira bwa muntu ashobora gukora cyangwa kwandika kikamugiraho ingaruka kandi atari we nyirabayazana wacyo, bityo ko abakora ubushakashatsi ku burenganzira bwa muntu bakeneye kubukora ariko bafite amategeko abarengera.

Ibyo ngo bizabafasha ko ubwo bakoze babutangaza nta nkomyi kuko ibyo bakora na byo biri mu murongo wo gufasha igihugu gutera imbere.

Ku rundi ruhande ariko hari n’abasanga iryo tegeko atari ngombwa mu gihe abaharanira ubwo burenganzira bakora kinyamwuga.

Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane mu ishami ry’u Rwanda, Transparency International Rwanda (TI-RW), Ingabire Marie Immaculee agira ati

“Icyo mbwira abaharanira uburenganzira bwa muntu, nibakore kinyamwuga, bibeshya, bisebanya, bikabya ibyo bizatuma n’iryo tegeko ridakenerwa, ariko nibakora nabi bazakurikiranwa.”

Yongeraho ko n’itegeko ryashyiriweho abanyamakuru ritari ngombwa ku bakora kinyamwuga.

Ku ruhande rwa Leta, isaba ko abasaba ko iryo tegeko rijyaho bagaragaza impamvu zidadiye zibyerekana.

Visi Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda Silas Sinyigaya agira ati

“Ibyo bavuga ni ikintu gikwiye kuganirwaho, hakarebwa niba bikwiye, basanga bikwiye hakabaho ubuvugizi, byaba atari ngombwa ntibukorwe”

Yungamo ati

“Hari n’abavuga ko amategko ahari ahagije ndetse ari na menshi, ku buryo gushyiraho iryo tegeko atari ngombwa, abandi bati ‘ariko rirakenewe, ubwo rero ni ugukomeza abantu bakaganira bakazareba igikwiye.”

U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bigize umuryango w’Abibumbye binyuze mu isuzuma ngarukagihe ry’uburengenzira bwa muntu, byahawe umukoro wo gushyira mu mategeko ingingo zihariye, zivuga ku kurengera abaharanira uburenganzira bwa muntu imbere mu gihugu mu gihe bari mu kazi kabo.

Mukantabana asobanura ko hari itangazo ku rwego mpuzamahanga ry’umuryango w’abibumbye rigaragaza uburyo koko ako kazi ko kuvugira cyangwa guharanira uburenganzira bwa muntu gakorwa mu buryo risobanutse neza.

Gusa ngo ni itangazo riba ridafite agaciro k’itegeko ku buryo n’utaryubahiriza ntacyo abazwa kuko atari itegeko aba yishe.

Ati “Iryo tangazo ryemejwe n’inteko rusange ya Loni, ubwo icyagombye gukurikiraho ni ugushyiraho iryo tegeko ryihariye ryo kurengera , ryo kugaragaza uburyo ako kazi gafatwa, uko gakorwa, uko barengerwa cyangwa n’uburyo kominote yarengerwa ugereranyije n’ibikorwa

Kuba ngo hariho iryo tangazo, hashobora kujyaho amasezerano mpuzamahanga , ibihugu byasinya, bikayemeza burundu, bityo ngo byagira agaciro k’amasezerano nk’andi yose yagiye yemezwa ku rwego rwa Loni, nk’uko uburenganzira bwa muntu bwatangiye ari itangazo mu 1948, abantu bakariha uburemere, ubu rikaba rishingirwaho n’andi mategeko menshi y’isi ndetse ryabaye nk’icyitegererezo.

Gusa ngo kugira ngo bigire ingufu n’ingaruka mu bihugu byabaye ngombwa ko hashyirwaho amasezerano mpuzamahanga, cyane cyane ayo mu rwego mbonezamubano na politiki , ay’ ubukungu umuco n’imibereho myiza.

Asoza agira ati ” Ni ukuvuga rero ko na ririya tangazo ubwo hari intambwe yo kuryemeza mu nteko Rusange ya loni hagombye kujyaho indi ntambwe yo gushyiraho mu maseserano mpuzamahanga, noneho hakaza n’indi ntambwe irizana noneho mu rwego rw’igihugu, igihugu kigashyiraho itegeko rigendana n’ako kazi ko gukora ubuvugizi bw’uburenganzira bwa muntu.

Hejuru ku ifoto: Igishushanyo kigaragaza abishimira uburenganzira bwabo

Ntakirutimana Deus