Expo mu Majyepfo: Ubuyobozi burajya inama yo guha agaciro ibikorerwa mu Rwanda

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buragira inama abaturage yo guha agaciro Ibikorerwa mu Rwanda ni mu gihe hari ababirutisha ibikorerwa mu mahanga bitwaje ubuziranenge.

Mu karere ka Muhanga hari kubera imurika/bikorwa/gurisha rya 9 ry’Intara y’Amajyepfo rifite insanganyamatsiko igira iti: “Tumurike ibyo dukora, twubaka ubukungu butajegajega”.

Ubuyobozi bw’iyo ntara bukangurira abaturage kwitabira kugura ibiri kumurikwa ari nako baha agaciro ibikorerwa mu Rwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyo Ntara, Busabizwa Parfait agira ati:

Mu biri kumurikwa hari n’ibyo abantu batari bazi, nk’ariya mavuta akozwe mu bihwagari. Usanga abantu bihutira kugura amavuta avuye hanze kandi ntacyo arusha akorerwa mu Rwanda. Ni yo mpamvu twavuze ngo reka tubanze tubimenyekanishe mu buryo bwose bushoboka.”

Busabizwa akomeza avuga ko muri iyo ntara hari ibikorwa byiza byivugira.

Ati:

Dufite ibikorwa byiza mu majyepfo byivugira, ndetse biciye no mu nganda, mwabonye ko dufite ubuhinzi, dufite ibijya hanze, hari n’ibyo abantu batari bazi, turabasaba kubigura no kubimenyesha abandi”.

Yungamo ko bakomeje urugamba rwo guharanira ko ibikorwa byose byaba byujuje ubuziranenge ni muri urwo rwego bafatanya n’inzego zitandukanye mu gusuzuma no gutanga ibyangombwa byabwo, ari nako abatabwujuje bahagarikwa ngo babanze kubishaka.

Gufungura ku mugaragaro imurika/bikorwa/gurisha

Asaba abamurika guhora bamenyekanisha ibyabo.

Ku ruhande rw’abikorera, Umuyobozi w’urugaga rwabo mu Ntara y’Amajyepfo Dr Kubumwe Celestin avuga ko iri murika ari umwanya w’abikorera muri iyo ntara kumenyekanisha ibyo bakora.

Ati:

Umusaruro duteganya abantu benshi bazamenya ibikorerwa mu ntara y’Amajyepfo, bizadufasha kongera ibijya mu mahanga kuko babibonye hano.”

Akomeza avuga ko bikwiye ko mu mamurika ataha hakwiye kuzavangurwa ibimurikwa.

Ati “Ibyo twamuritse ibyinshi bikorerwa mu Ntara yacu y’Amajyepfo niyo mpamvu twifuza ko umwaka utaha wa 2023 noneho tuzabitandukanya buri bicuruzwa bikazajya bimurikwa ukwabyo bitavanzwe n’ibyo bidahuje ubwoko.”

Hari ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi basaba ko bihabwa agaciro

Atanga urugero ko hari umusaruro ukomoka ku buhinzi ugomba kutavangwa n’ibindi bikorerwa mu nganda.

Agira ati ” Mu imurikagurisha rikurikira hakagaragazwa iby’ubukorikori, abakora inkweto, abateranya, imodoka za moto ndetse n’amagare bose bose bakagaragara.”

Abayobozi berekwa ibiri kumurikwa

Iri murika ryitabiriwe n’abamurika baturutse mu turere twose tw’intara y’amajyepfo, bamurikira mu byumba 80.

Ntakirutimana Deus