Bamwe mu bangavu ntibashaka ko ababateye inda bakurikiranwa
Bamwe mu bangavu bo mu karere ka Kamonyi ntibashaka kugaragaza imyirondoro y’ababateye inda ngo bakurikiranwe, impamvu bashingiraho ngo ni uko bafunzwe ubufasha babahaga bwahagarara.
Urugero ni abangavu batatu bo mu kagari ka Kabagesera mu murenge wa Runda bavuga ko batewe inda n’abasore bakundanaga. Babiri muri bo barabyaye, undi atwite inda y’amezi ane.
Uwimana Claudine (izina ryahinduwe), wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, amaze amezi abiri abyaye umwana w’umuhungu yasamye afite imyaka 16 y’amavuko. Yabwiye umunyamakuru wa The Source Post ko yatewe inda mu buryo bw’uburangare n’umusore bakundanaga uri mu kigero cy’imyaka 21.
Ati “Twari dukundanye imyaka itatu, naho kubikora; twari tubikoze inshuro ya gatatu. Ebyiri za mbere yakoresheje condom (agakingirizo), ku nshuro ya gatatu mbonye agiye gukorera aho ndamubwira nti ‘koresha condom, arambwira ngo ntabwo byavamo.’ Urumva ku muntu mukundana nta kundi.”
Amaze gusanga yarasamye ngo yabibwiye uwo musore na we amwizeza ko azamufasha.
Ku bijyanye no kuba yamuvuga ngo akurikiranwe, Uwimana asubiza ati ” Sinamuvuga kuko sinshaka ko bamufunga, kubera ko aramfasha. Narabyaye aramfasha, na n’ubu niko bimeze.”
Ubufasha amuha burimo amafaranga amwoherereza iyo agize icyo amusaba, gusa ngo ntibuhagije.
Kudashaka kuvuga uwamuteye inda abihurizaho na Abijuru Liliane( izina twahinduye). Uyu mwangavu w’imyaka 17 wigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye amaze amezi ane abyaye umukobwa.
Na we ngo afashwa n’umusore w’imyaka 25 y’amavuko wamuteye inda kuko nyina nta bushobozi afite bwo kumufasha.
Ati “Mukecuru wanjye nta kintu akora, uwo musore njya kubona nkabona ampaye nk’ibihumbi bitanu Frw ku cyumweru nkagurira umwana igikoma, ubwo se bamufunga nkabaho nte?”
Umutoni Rosine (izina ryahinduwe), wigaga mu mwaka wa mbere w’ayisumbuye we aratwite. Mu kiganiro cyamaze igihe yabanje guhakanira umunyamakuru ko adatwite, ariko akanyuzamo agacira hasi kenshi. Kera kabaye yemeye ko atwite ko inda yayitewe n’umusore w’imyaka 23 bamaze igihe bakundana.
Ntashaka kumugaragaza ngo akurikiranwe kuko ngo amuha ubufasha akeneye.
Ibyo gusubira mu ishuri
Uko ari batatu bavuye mu ishuri. Uwigaga mu wa gatatu ubuyobozi bw’ishuri yigagaho bwamemereye gusubirayo, arabiteganya mu kwa mbere 2023, dore ko bwamwemereye kujya ajya konsa umwana we saa yine, saa sita na saa cyenda.
Uwigaga mu mwaka wa kabiri we arateganya gusubirayo mu gihe umwana yaba agize imyaka ibiri, mu gihe Umutoni wigaga mu mwaka wa mbere we, ateganya gusubirayo mu gihe atazi, kuko ngo agiye kubanza “kurwana no gutwita no kubyara”, ibindi akabimenya nyuma, dore ko yamaze kuva mu ishuri.
Ababyeyi bahagaze he?
Ku ruhande rw’ababyeyi babo n’abandi baturanye bavuga ko babahendahenda ngo bavuge ababateye inda ariko bakanga kubavuga.
Tuyambaze Christine avuga ko nta bufasha bafite ngo babe babafasha, ashyigikiye ko ababateye izo nda bamenyekana ngo bakurikiranwe ariko ngo bafite ikibazo cy’uko abo bangavu badashaka kubavuga. Yungamo ko imyaka 25 bashobora gukatira uwamuteye inda ari myinshi.
Ati ” Urumva aba amwiciye ahazaza, ariko iyo myaka nayo ni myinshi, kereka hari ukuntu leta yabigena, yazakura bakemera kubana. Keretse umukobwa akuze bakamuhuma bakajyana bakabana, nagire imyaka 18 amutware na we abohore ababyeyi.”
Sosiyete sivile igaragaza icyakorwa
Ku ruhande rw’imiryango yita ku bana, Umuhuzabikorwa w’Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), Murwanashyaka Evariste avuga ko bakunze guhura n’ibibazo nk’ibyo by’abadashaka kuvuga ababateye inda yumva hari icyabikorwaho.
Ati ” Hari ikibazo cyo kuba babafasha, ariko hari n’ababa baratewe ubwoba, ko nabibivuga bazabica cyangwa umuryango wabo bakawugirira nabi, hakabaho n’abandi babonye bagenzi babo batanze amakuru ababateye inda bagafungwa ariko barabafashaga nyuma ubwo bufasha bugahagarara.”
Agaragaza ikindi kibazo cy’uko kuregera indishyi bikiri ikibazo, aho umugabo wateye inda umwangavu ashobora gufungwa imyaka 25 cyangwa irenzeho ariko uwahohotewe ntabone indishyi.
Asobanura ko imanza z’abana batewe inda ziburanwa n’abashinjacyaha amategeko adaha ububasha bwo kuregera indishyi. Ibyo ngo byagakwiye gukora imiryango yunganira abarega (abahohotewe) ariko ngo usanga bikigoranye.
Iyo miryango ya sosiyete sivile ifasha mu gutanga aba avoka bunganira abo bana mu kuregera indishyi ngo ni mike kubera ubushobozi buke ifite, bityo ntigere ku bana bose bafite icyo kibazo.
Murwanashyaka avuga ko hari imiryango y’abana idakunda gutanga amakuru ngo abateye inda abana babo bakurikiranwe kuko hakiri icyo kibazo cy’indishyi.
Ku bijyanye n’abana badashaka gutanga amakuru ngo itegeko ntabwo rigena ko bahanwa, gusa ngo ari umuntu mukuru wanze gutanga ayo makuru yahanwa nk’umufatanyacyaha.
Cladho ikangurira abo bana kuvuga ababateye inda.
Murwanashyaka ati ” Tubakangurira kubavuga kuko ni ukurengera sosiyete. Dufite ingero z’abagabo bamara gutera inda umwana umwe, bakajya no kuzitera abandi kuko ntawabakurikiranye.”
Ikindi bakora ngo baganiriza ababyeyi batererana abana batwaye inda.
Ati ” Dukangurira ababyeyi ko umwana uhuye n’ikibazo cyo guterwa inda adakwiye gutabwa, ahubwo ari umwanya wo kumuba hafi, kugirango na bya bindi yakuraga ku mugabo wamuteye inda iwabo babimuhe, niba batanabifite bamutoze kubana neza na bike iwabo bafite.”
Ubuyobozi ntibuzigera burebera
Ku bijyanye n’icyo ubuyobozi buri gukora kuri icyo kibazo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda, Jean Pierre Egide Ndayisaba, avuga ko bagiye gukurikirana ibyo bibazo byose bigakemuka.
Ati “Tuzabaganiriza kandi tunakorane n’inzego zishizwe iperereza hashakwe amakuru yababa barabateye inda.”
Uko imibare y’abatewe inda ihagaze
Imibare y’abangavu baterwa inda batagejeje imyaka 18 mu Rwanda yavuye ku 17,337 mu mwaka wa 2017, igera ku 23,000 mu 2021.
Abakekwaho gutera inda barashakishwa
Bimwe mu bikorwa birimo gushakisha abateye inda. Imibare y’Ubushinjacyaha igaragaza ko abagabo bakekwagaho ibyaha byo gusambanya abangavu bari 2030 mu mwaka wa 2016/2017, mu wa 2017/2018 bagera ku 2926 mu gihe muwa 2018/2019 ari 3320.
Barahanwa…
Muri abo bose bakekwagaho icyaha cyo gusambanya abangavu, mu 2018/19 ibirego byoherejwe mu nkiko byari 2221, mu 2017/18 byari 1866 naho mu 2016/17 byari 1285.
Mu manza 1673 zashyikirijwe Inkiko mu 2018/19 hahanwe abantu 1222. Ziba 1480 mu mwaka 2017/18, hahanwa 1168 mu gihe mu mwaka wawubanjirije haburanishijwe imanza 1355 zisiga abantu 1109 ari bo bahanwe.
Itegeko rivuga ko umuntu uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana utarageza ku myaka y’ubukure ahanishwa igifungo cy’imyaka 25, yaba yanduje uwo mwana indwara idakira, igifungo kikaba burundu.
UNICEF mu ngamba
Ku ruhande rw’imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bw’umwana nayo isanga hari igikorwa mu guhangana n’icyo kibazo nubwo isaba ko hakwiye kongerwamo imbaraga.
Muri Kamena 2021, uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey, ubwo yasuraga akarere ka Gatsibo yeretswe uburyo mu byumweru bitatu abagabo barenga 100 bakekwagaho gusambanya abangavu batawe muri yombi.
Yavuze ko yishimiye ingamba zose uko zishyirwa mu bikorwa avuga ko biteguye gukomeza gufasha Leta mu guha inshuti z’umuryango ibikenewe mu kugera ku miryango mu rwego rwo guhangana n’ibibazo bivugwamo biganisha ku ihohoterwa rihakorerwa rikagira ingaruka ku bana
Ati “ U Rwanda ruri kubikora neza, bari kwigisha abana uko bamenya amakuru ku buzima bw’imyororokere ariko barasabwa gukomeza gushyiramo imbaraga.”
Uyu muyobozi yavuze ko bagiye kongera ubufasha yaba mu mahugurwa n’ibikoresho bikenewe bishoboza inshuti z’umuryango mu gufasha abana no mu kubarinda.
Ntakirutimana Deus