ICK yashyize ku isoko abaharangije 208, ica amarenga ku mashami arimo iry’ubuvuzi

Kaminuza Gatolika y’i Kabgayi (Institut Catholique de Kabgayi), yahaye impamyabumenyi abaharangije 208 barimo abasoje mu masomo y’uburezi aherutse kuhatangizwa, ikomoza no gutangiza arimo ishami ry’ubuvuzi.

Ni ibirori byabaye kuwa Gatanu tariki 23 Ukuboza 2022, hari ku nshuro ya 11 iri shuri rishinzwe.

Umuyobozi w’ikirenga wa ICK akaba n’Umushunba wa Diyoseze ya Kabgayi, Musenyeri Mbonyintege Smaragde avuga ko icyerekezo bashakiraga iryo shuri igenda ikigeraho nyuma yo gutangiza ishami ry’uburezi, ariko n’iry’ubuvuzi ritaburamo.

Musenyeri Mbonyintege ati:

Maze rero ICK mu myumvire yanjye, nasanze yaratangiye, ariko ntabwo hagombaga kuburamo ishami ry’uburezi, ntihagombaga kuburamo ubuvuzi nabwo turimo kubushaka kandi wenda buzashyira buze.

Akomeza avuga ko azategereza iryo shami ngo rihagere, kuko ngo rizaba riri ku rwego aryifuzaho.

Agita ati ” Kandi nzategereza igihe buzazira. Icyo gihe ICK izaba yujuje kuri 80% isigaye kugirango bibe 100% gushyiraho n’ishami ry’iyobokamana (theologie) yakira n’abalayiki.”

Musenyeri Mbonyintege ari kumwe n’abayobozi ba ICK n’abaharangije bahize abandi

Yungamo ko itagira abanyeshuri benshi ariko ko bake baba bafite bibafasha kubitaho neza bagahabwa uburezi bufite ireme. Ikindi yishimira ngo ni ibintu bitatu by’ingenzi byunganira ireme ry’uburezi, ari byo umuco, ubumenyi n’imbaraga.

Padiri Ntivuguruzwa ahemba umwe mu bahize abandi mu mitsindire

Ku bijyanye n’itangizwa ry’ayo mashami, Umuyobozi wa ICK, Dr Padiri Ntivuguruzwa Barthazal avuga ko bemeje gutangira inzira yo kuyatangiza, kandi afite icyizere ko bizagerwaho mu gihe cya vuba.

Ati:

Dufite umushinga wo kwagura porogaramu, twamaze gutegura porogaramu nshya, zimaze kwemezwa n’inama nkuru ya ICK, ni iya siyansi mu by’uburezi, n’ajyanye n’ubuvuzi; ariyo ubuforomo n’ububyaza.”

Murwanashyaka Donat, wavuze mu izina ry’abahasoje avuga ko bahawe ubumenyi bukwiriye kuko batangiye kwimenyereza umwuga bari mu mwaka wa mbere mu gihe mu yandi mashuri babikora mu myaka isoza, bityo ngo bazavamo abarezi igihugu cyifuza.

Asaba kandi ko mu kongera amashami byajyana no kongeramo icyiciro cya gatatu cya kaminuza(masters) kugirango abaharangije icya kabiri bahakomereze, ikindi ni uko ngo ishuri ryagaba amashami mu tundi duce mu rwego rwo kuborohereza ingendo.

 

Abarangije muri ICK basabwe kubera abandi urumuri

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Kayitare Jaqueline, ashima ICK ku bijyanye n’umusanzu wayo mu guteza imbere abaturage ikora ubushakashatsi butandukanye. Ku bijyanye n’abarangije mu ishami ry’uburezi avuga ko ari izindi mbaraga yizeye zizafasha mu kubuteza imbere.

Gusoza amashuri bijyana no kugaragaza ibyishimo

Muri rusange, abarangije 208 bagizwe na 54 bize itangazamakuru n’itumanaho (journalism and Communication studies-JC), 16 bo mu ishami rya siyansi mu iterambere(Sciences of development-SD), 79 bo mu ishami ry’imibereho, siyansi mu by’ubukungu ndatse n’iby’imicyngire (social, economic sciences and Management-SEMS), hari kandi abo mu ishami ry’uburezi 59.

Ntakirutimana Deus