Abafashamyumvire bashyiriye abahinzi n’aborozi ibanga ryo kongera umusaruro

Abafashamyumvire basaga 400 bahuguwe kuri gahunda zo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, biyemeje kuba umusemburo w’impinduka muri urwo rwego rwitezweho byinshi mu gihugu.

Bagizwe na 113 bahuguwe ku buhinzi, 205 ku bworozi bw’inkoko z’amagi n’iz’inyama, na 95 bahuguwe ku bworozi bw’ingurube. Ni ubumenyi bahawe mu gihe cy’imyaka ibiri ku bufatanye bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) binyuze mu mushinga ugamije kongera umusaruro ukomoka ku nkoko n’ingurube PRISM – ENABEL.

RAB ivuga ko ubumenyi bahawe butuma bakomeza kuba umusemburo w’impinduramatwara mu kunoza ubuhinzi n’ubworozi, bahereye ku ntambwe bateye.

Umuyobozi mukuru wungirije wa RAB ushinzwe iterambere ry’ubworozi, Dr Uwituze Solange agira ati:

Hari inyigo ishingiye ku cyo bamariwe n’ubumenyi n’inkunga batewe turimo gukora. Tugenda tureba ngo ese mbere bari bafite ubukungu bumeze bute, amafaranga, ibishoro n’ibindi.

yungamo ati ”

 

Dusanga 94% ku borozi b’inkoko bagiye muri aya mahugurwa bavuga ko hari aho byabakuye n’aho byabagejeje, mu gihe 92% by’abagiye mu bworozi be’ingurube nabo bavuga ko hari aho bwabagejeje. Ibigendanye n’ishuri ryo mu murima (FFS) kuri soya n’ibigori ntibirarangira, ariko muri make tubona ko hari icyo byabamariye turebye uko borora, n’imirimo bagiye batanga.”

Ibyo ngo bizaziba icyuho cyari gihari cyuko abororaga kinyamwuga mbere y’ayo mahugurwa ku rwego rw’igihugu, ku ngurube bari 3% , mu gihe ab’inkoko bari 32%.

Dr Uwituze ari kumwe n’abashamyumvire, abakozi muri RAB n’abo muri ENABEL

Uwituze avuga ko abafashamyumvire 205 bahuguwe mu bworozi bw’inkoko, bamaze kugera kuri bagenzi babo basaga ibihumbi 12 babasangiza ubumenyi bungutse. Ibyo byabaye kuri 95 bahuguwe ku bw’ingurube bageze ku basaga ibihumbi hafi bitanu, mu gihe 113 bahuguwe ku buhinzi bw’ibigori na soya bo bageze ku bahinzi basaga ibihumbi 9.

Abo bafashamyumvire bavuga ko bateye intambwe ibafasha kwiteza imbere ariko badasize abo baturanye.

Ngendabazenga Emmanuel, uyobora abo mu karere ka Nyagatare avuga ko bungutse ubumenyi bari kugeza mu bandi ku bijyanye no kongera umusaruro ku buso.

Mbere y’amahugurwa ngo yasaruraga toni y’ibigori ku buso bwa hegitari (metero 100 ku zindi), ubu ngo asaruraho toni esheshatu. Ku bijyanye n soya ngo yezagaho toni hafi ebyiri ubu ngo zikubye kabiri.

Abafashamyumvire berekana uko bateye imbere

Umuhoza Angelique wo mu karere ka Gicumbi avuga ko mu mwaka 2010 yqtangiye ubworozi bw’ingurube, agura imwe, kugeza mu wa 2019 yari afite 12 nyuma umushinga ENABEL umuha 10, mu kunoza bwa bworozi ubu agejeje ku ngurube 120.

Ubumenyi bungutse biteguye kubugeza ku bandi

Ibyo bituma yigira akandi akaba azafasha abandi.

Agira ati:

Mbere icyo nkeneye cyose nakibazaga umugabo, kuko ntari narabishyizemo imbaraga. Ubusanzwe ingurube zishaka umuntu uzorora ashyizeho umwete, murabizi ko zitanga umusaruro vuba. Ubwo rero nkurikije aho maze kugera mbikuye mu mahugurwa ndashaka gukomeza kuba umworozi wa kijyambere, utanga icyororo cyiza’’.

Ndayisenga Jean de Dieu wo mu murenge wa Rukomo mu karere ka Nyagatare uhinga ibigori agira ati:

Tutarahabwa amahugurwa twahingaga twese mu kajagari. Twize ko umufashamyumvire abereyeho gufasha abandi. Ubu dufite imirima shuri, ahantu ku muhanda abantu bose babona, tukabereka uko wahinga ku buso buto, uko watera imbuto nziza ukavanamo umusaruro mwiza ushimishije. Kandi tubona ko n’abahinzi bimaze kubagirira akamaro, ubu beza neza bitandukanye na mbere’’.

Kugira ngo aba bafashamyumvire bakomeze kwegerwa, Uwituze avuga ko bagomba gukorera mu ngaga zibahuza zisanzwemo n’abandi cyane ko leta ariho icisha ubufasha bwo kubunganira. Bagirwa kandi inama gukomeza kunoza amatsinda bahuriyemo.

Mbanjimpundu Francine