Rubavu :’Itangazamakuru’ mu nyito ebyiri kujijisha no kujijura abaturage kuri COVID-19

Umuyoboro wa Youtube, hari bamwe bawitiranya n’itangazamakuru risanzwe, bigatuma ibyo ukwirakwije byaba ari ukuri cyangwa atari ukuri byitirirwa itangazamakuru risanzwe. Ni ko byabaye kuri COVID-19, ibihuha ukwirakwije byitirirwa itangazamakuru.

Ahi niho bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu bahereye bavuga ko hari amakuru bumvise mu itangazamakuru, avuga ku ngaruka zo kwikingiza COVID-19 bituma bamwe batayikingiza.

Ibyo bihuha byarimo ko uwakingiwe atongera kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku bagabo, ku bagore havugwa ibyo kuvanamo inda ndetse no kwihinduranya kw’amaraso, ko urukingo rwaziye kurimbura abageze mu zabukuru naho abakiri bato ngo gukingirwa bikaba bagamije kubabuza  urubyaro bakaba ingumba, maze mu gihe gito isi ngo ikazasingaraho mbarwa[ bamwe babishingira ku myemerere]
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse avuga ko ari ikibazo gikomeye bahanganye nacyo, gusa ashimira itangazamakuru risanzwe uburyo ryatanze umusanzu mu guhugura abaturage bakitabira ingamba zo kwirinda icyo cyorezo. Hari mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru bari mu mahugurwa yateguwe n’umuryango w’abanyamakuru ugamije kurwanya SIDA [ABASIRWA]

Agira ati:

Mu gihe Leta y’u Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima[OMS], bari bashishikajwe no kurwanya no kurandura burundu icyorezo cya Covid19 cyari kibasiye isi kuva mu mpera z’umwaka wa 2019, mu Rwanda kikahagera mu kwezi kwa gatatu muri 2020, hari abashakaga kuburizamo ibyo bikorwa byiza, bagamije gukwiza ibihuha nta kindi.

Ibyo bihuha byagize ingaruka zikomeye ku baturage kugeza aho hari n’abahisemo gusezera akazi ngo badakingirwa, abagiye mu bindi bihugu, abakuye abana mu ishuri.

Aho ngo hifashishijwe ubukangurambaga n’itangazamakuru mu kwigisha abanyarwanda ububi bwa Covid 19, babicishije mu bitangazamakuru byandika, iby’amajwi n’amashusho ndetse no ku mbugankoranyambaga nka Twitter, Whatsap na Facebook. Aho yemeza ko mu karere ayobora byatanze umusaruro mu bijyanye no kwirinda no kwikingiza, bityo abaturage bagakaza ingamba.

Abaturage baganiriye n’iri tsinda ry’abanyamakuru bavuga ko ibyo bihuha bahuye nabyo, ariko babashije kubivaruka.
Ndayambaje Theoneste yagize ati:“Ibihuha byarazaga bakavuga ngo ziriya nkingo iyo umuntu arwiteje ngo arazahara, ngo agacika intege umubiri wose ntiyongere gukora no kugenda mbese akamera nk’umurwayi, ibyo bihuha byose byabagaho mbere yo kwikingiza.”

Ndayambaje yakomeje avuga ko we icyatumye batinyuka bakajya kwikingiza ngo ni ubukangurambaga bwakozwe n’abayobozi bakitangaho ingero ah obo ubwabo babanzaga kwikingiza babona ko za nkingo ntacyo zabatwara, yavuze ko nawe amaze kwikingiza ngo yakomeje gukora ibikorwa bye by’iterambere bitandukanye na bya bihuha yavugaga.

Rusine Celestin ukora umwuga wo kogosha yavuze ko bo ibihuha bari bafite ari uko inkingo zari zije guhuhura abakuze zikanabuza kubyara abakiri bato mu rwego rwo kuringaniza imbyaro abaturage bakabyara bake bashoboye kurera.

Zigabintwari Emmanuel yavuze ko benshi mu baturanyi be batinyaga kwikingiza ngo kuko bumvaga nibikingiza batazongera kubyara, yavuze ko we yaje kwikingiza nyuma yo kubona ko umukoresha we yikingije urukingo ntirugire icyo rumutwara.

Kugeza uyu munsi hari ikibazo cyo kwitiranya itangazamakuru risanzwe na youtube rimwe na rimwe bigoye ko yagenzurwa ku bijyanye n’amategeko agenga itangazamakuru mu bihugu. Urugero ni uko ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubuzima [RBC] hari aho cyakeburaga ibinyamakuru byatanze amakuru akocamye kuri COVID-19 ariko kugera kuri ibyo bya youtube bikagorana, kuko rimwe na rimwe kumenya ba nyirabyo ari urugamba.

Ntakirutimana D