Byinshi kuri Padiri Lukanga wabaye umubyeyi n’umutoza w’abaseminari ndetse n’inshuti ya rubanda

Roho z’intungane ziri mu biganza by’Imana, kandi nta n’igitotezo kizongera kubageraho. Mu maso y’ibipfamutima bameze nk’abapfuye burundu, barigendeye basa nk’aho bagushije ishyano, bagiye kure byitwa ko barimbutse, nyamara bo bibereye mu mahoro. (Buh 3,1-)

I Kabgayi, muri Bazilika nto, uyu munsi harateranira imbaga y’abakirisitu basezera bwa nyuma kuri Padiri Lukanga F. Charles Kalema, inshuti, umuvandimwe wabaniye abantu ndetse no mu bubabare bwe, kugeza ku munsi wa nyuma. Arashyingurwa kandi mu irimbi ry’abihayimana nyuma ya misa iri bubere muri Bazilika.

Inkuru bifitanye isano: Padiri Lukanga wamenyekanye mu iseminari i Kabgayi yitabye Imana

Lukanga ni muntu ki?

Gusobanura Padiri Lukanga byagorana utitabaje ubuhamya bw’abo babanye. Gusa mu maso ya benshi azwi nk’uwitangiraga abakene kugeza ajya gushaka abaseminari babaga barabuze amikoro akabagarura ku ishuri nk’uwari ushinzwe umutungo w’iseminari yabayemo kuva mu 1992 kugeza muri za 2003, aho yavuye atumwa muri paruwasi Byimana na Gihara.

Padir Lukanga na bagenzi be

Padiri Lukanga yageze mu Rwanda avuye muri Uganda aho yavukiye. Abamuzi mu iseminari nto yahageze mu 1992, babana na we mu bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe abatutsi, aho ndetse anavuga ko icyamubabaje mu buzima ari inziirakarengane zayizize zirimo n’abaseminari.

Lukanga azwi mu Byimana, azwi i Gihara, azwi i Kinazi aho yakundaga guhahira ibiribwa by’abaseminari mu gihe cyose babanye.

Abakirisitu muri za paruwasi yabayemo bamwibukiraho uko yabigishaga kurya neza, akenshi ababwira isombe n’ubugari. Yatebya akababwira ko bareba nk’ihuku, ashaka kwanzika ikiganiro.

Abaseminari bamuvuga gute?

Ikinyamakuru The Source Post cyifashishije urubuga rwa Whatsapp y’abize mu iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Lehu (Leon) y’i Kabgayi, cyakusanyije ubuhamya bw’icyo bibukira kuri padiri Lukanga.

Umwe ati:

Yatwigishaga imirimo y’amaboko (guhinga,gutunda inkwi, guhingira urutoke, kwahirira inka…) akaduhemba amatafari (amandazi).

Undi ati “Naho se ukuntu yajyaga gushaka abana babaga bataraje kwiga akabazana mu iseminari. Yakoze byinshi byiza,Nyagasani abimuhembere.”

Mu nzira yo kwiyegurira Imana

Mugenzi we ati “Yakoraga ibishoboka ngo minerval itazamuka”

Yakoraga uko ashoboye akajya kuduhahira i Kinazi ibyo kurya muri ka kamodoka ka Hilux akaza yakujuje. Ikindi yatwigishaga kwambara, cyane cyane kwambara inkweto zirimo amasogisi, gutebeza no kwambara umukandara, akatuganiriza kumenya kuba inyangamugayo igihe ubana n’abandi mubika hamwe amafaranga akatubuza kuzaba nk’abakaramaryongo babonaga inka zo muri Uganda aho zabaga ziri hose bakazita izabo, akatubuza gushyuhaguzwa igihe ibintu bikugenewe ati “itonde urebe aho bipfundurirwa abe ariho upfundura aho guhera mu ndiba (avuga ati ‘unsibururusina ibirika byagara’).

Akomeza agira ati ” Yakundaga guteza imbere siporoz wasangaga abaza buri wese mu ishuri icyo akina, agatebya abaza ati ‘abakina agatsima (ubugari) ni bande😂😂….

Mu ntege nke yerekanaga ko ari umubyeyi uha urugero rwiza abo arera, aha yari kumwe n’abo yareze mu iseminari bagiye kumusura bari kumwe n’imiryango yabo

Hari uwagize ati “O lala. Uyu mubyeyi Imana Imwakire mu bayo. Yari umubyeyi utebya cyane kandi birimo amasomo yafashaga benshi. Hakiyongeraho n’utunyafu tw’inshyi n’inkonji bifatika.”

Padiri Lukanga wanyuze benshi

Aruhukire mumahoro A. Lukanga. Ibyiza byinshi yakoze bibe urumuri rwamuye, biganze umwijima yanyuzemo kubera uburwayi rumugeze iyo (mu ijuru).

Undi ati “His fight is over. He is survived by a legacy full of admiration. May he rest in peace.  Ugenekereje mu Kinyarwanda agira ati “Birarangiye, yabayeho atanga umurage ushimwa na buri wese, naruhukire mu mahoro.”

We remember the values z’umuseminari
We remember the way yasirimuye benshi. (Turibuka indangagaciro…. turibuka ko yasirimuye benshi)

Even today (n’uyu munsi), iyo mfunguye amazi ya robinet ndamwibuka ” with too much fear (mfite ubwoba bwinshi) ko namusangamo nkomeje kuyamena !!!!

Mumuzi mu Iseminari,
Jye muzi afasha umubyeyi wanjye kugera no kuva mu misa, azirikana intege ze uko icyumweru kigeze. Nanjye ndacyabizirikana

A. Lukanga yakundaga Isuku: smartness every where!!! Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye I Kabgayi yarabafashije cyane!!! Hafi yo kubizira!!! Yaganga igisebo. Yatwihanangirije ko bazavuga ngo: *Is he a seminarian too!!!* (Ese n’uyu ni umuseminari) RIP our father.

Urakoze cyane rwose kongera kumutwibutsa rwose ibyo mwavuze nibyo, murabivuga ngahita mbyibuka Nako gahungu avuga kavuka I Mushishiro yagiye kuzana kirabura twaragendanaga Ubu yabaye padiri, yarakoze kudutoza kubaho nk’abagabo.

Yego rwose ,uzi iyo yabaga arimo kutwigisha uko bifata mumeza (table manners )! Uzi iyo yabaga adukangurira kugenda agatambaro ko kwipfunisha ( handkerchief) ! Ati “Niko sha ubwo umesa ryari ko ntajya mbona narimwe umesa ?

Hari uwamusubije ati “Uvuze agatambaro ko kwipfuna nibukako yangaga umuntu wihagarika aho abonye cyangwa ucira Aho abonye hose, akubona uhitamo inkonji cyangwa urushyi.”

A. Lukanga iyo atanyigisha kurisha icyuma ku meza, n’ubu ntabyo mba nzi kuko ntawundi wabinyigishije. Discipline yadutoje, niyo natozaga abana nareraga. Nta kindi usibye ahanini gukora copy paste (gusubiramo) y’ibyo yaduhaga Kandi byaranyubatse rwose. Ingenzi iratabarutse, Nyagasani namwihere ijuru.🙏🙏🙏

Yakuriye muri Uganda, yiyegurira u Rwanda aho yaranzwe n’indangagaciro zibereye bose kandi azitoza abamunyuze mu maboko

Nyagasani amwiyereke iteka maze aruhukire mu mahoro. “Intwali ntipfa iratabara”, azakomeze aturere kandi atuvuganire ku Mana. Imbere y’abaseminari yari nk’umubyeyi w’umumama. “Nta mwana ucuka kuri Nyina”.

Ikintu gikomeye, muzirikane ukuntu yaje ari umunyamahanga agakunda kandi akitangira abana yareraga abitaho muri byose. Ni qualité d’un bon Prêtre (ni urugero rw’umusaseredoti mwiza) ,Nyagasani azabimuhembere.

Yaharaniye ishema rya seminari nto y’i Kabgayi

Yaguriye seminari amapasi!! Yanga ko twambara imyenda itagoroye!!!A.Lukanga RIP✅

Iyo yinjiraga aje kwigisha yinjiraga avuga Page what,page what? Agahita ahagarara imbere ati “Bibazo barihe? Tukamubwira ibitagenda neza mbere yo gutangira isomo.

Uwabaye injeniyeri mu buhinzi ku rwego rw’icyiciro cya gatatu cya kaminuza ati “Yanyigishije gutega ifuku, umenya ariho nakuye kuba agronome, n’uyu munsi ubwo bumenyi buracyamfasha.”

Umwe mu bamusuye ati “Twe twaramusuye. Icyadutangaje ni uko yaduhaye amakuru kuri buri museminari wese wa za promotions azi.
Ati kanaka (mu mazina ye, ukabona aratwibuka twese) yabaye imbwa, kanaka yabaye umugabo.

Byaradutangaje uburyo twese atwibuka malgré (nubwo) atari ameze neza kubera uburwayi. Niyiruhukire

Padiri Lukanga Imana imwakire. Yadutozaga kuba abasirimu ku mutima no ku mubiri. Uko bicara ku meza, uko bakoresha ibikoresho byo ku meza. Isuku ku mubiri. Kwiga no gufata mu mutwe : nibuka adusaba gufata mu mutwe text :the qmQueen Elizabeth National Park. Uwabikoze kurusha abandi akamuhemba umufuka w’amandazi 😂😂😂😂😂😂

Undi ati yakundaga kuvuga ngo ubwenge buba mu kibuno (ashaka kivuga kwicarira isomo ukarikamirika no gutuza ukaguma hamwe ).A

Anyway, Lukanga twamuvugaho byinshi. Yatwigishije Isuku (na n’ubu ndacyagendana mushwari imeshe, amasogosi asa kandi asukuye, imyenda iteye ipasi, nta kavuyo aho mba n’aho nkorera, imodoka nirinda ko yazameramo ibishyimbo nk’iya wa wundi yatubwiraga, umusatsi wo kuwusokoza byakomeje kungora, mpitamo kuwogosha…), kwitwara neza mu bantu (iyo mbonye umugabo urwanira ibiryo cyangwa ibinyobwa ndumirwa gusa, na n’ubu mpagurukira uw’intege nke ntiriwe mbitekerezaho, icyo ntazi ntabaza, etc), yatwigishije gukora no kwikorera (n’ubu iwanjye ngira isuka, Kandi uretse ko uneza, burya ni na siporo nziza)… RIP Lukanga.

Abo yatoje igifundi natwe ntituzamwibagirwa gukatira inzu no gusiga irangi twarebagaho RIP Lukanga.

A. Lukanga yari umubyeyi. Imana imutuze aheza. Ndibaza ko hari byinshi byiza biheruka muri Saint Léon agihari.
Ubu nibwo dushobora kumenya no kuvuga agaciro yari afite mu buzima bwa Saint Léon. Ukuntu yamenyaga amasoko yose yo muri Gitarama akabyuka igicuku akajya mu ryaremye agahaha utuntu twose nk’umubyeyi nta na kamwe asize n’utubuto dutandukanye (inanasi, imineke,…kugeza no kuri Avoka) byerekana agaciro yahaga ubuzima bw’abaseminari pe.

Umwe yibuka abasetsa ati :ni gute waba uri umusukuti ukaba utazi gufata inzoka ari nzima? Ukaba utazi gufata inzuki? mbese inyamaswa z’inkazi. Izo skills (ubumenyi) namenye ko zibaho maze kwiga animal behaviors (iby’inyamaswa).

RIP A Lukanga. Inama ze n’ubu ngerageza kuzikurikiza, ariko ntibyoroshye! Niko wacanawe, uzaharanire kuba umugabo!

Uretse byinshi tuzi Lukanga yakoze ntitwakwirengagiza ko ari nawe wasomaga misa mu banyururu jenoside igihagarara kandi nabyo byari umusaraba. Umwiza ntazima.

Padiri Rukanga wababajwe n’iyicwa ry’abatutsi muri jenoside, yajyaga gusomera misa abari bakurikiranyweho gukora jenoside, ni uko umunsi umwe ngo umusirikare aramubwza ati: ariko Padi, uba uza gusomera misa izi nterahamwe, wabuze abantu bazima uzisomera ko n’abapadri babaye bake?

Padri Lukanga na we ati “Buriya na njye nkwibazaho. Uba wirirwa hano urinze interahamwe, wabuze abantu bazima urinda na bo bakeneye umutekano?

Undi ati “Yageze I Gihara ahatera Insina (urutoki/imibyare)za Fia , kuko zari nke, batangira kuzitaburura baziba!!! Icyo yakoze yateragamo ebyiri Fia ikajya mu nsi cyane, umujura akiba iri hejuru (insina yitwa indaya), birangira Fia ze zikuze.

Padiri Lukanga sinzamwibagirwa🙏🏻Ndibuka ajya kugurira mugenzi wacu ikoti ry’imbeho kubera ukuntu yajyaga yambara indi myenda y’ishuri hejuru y’iyo kurarana

Njyewe buri gihe yazaga mu ishuri akantera inkonji ngo nanze gukina volleyball kdi ndi murerure😂😂, iyo mwumvira wenda mba ndi super (icyatwa) 🌟

Uwavuga padiri Lukanga bwakwira bugacya. A Lukanga yaritegereje pe! Ibyo avuga ni ukuri: umwana aza mu wa mbere ahuzagurika, akagera mu wa gatandatu ari akagabo! Mu myaka Maze nigisha mu Iseminari, ndi umuhamya wabyo!

Padiri Lukanga yigeze kuvuga ko yagowe no kumenya ikinyarwanda, ariko ngo yafashe iya mbere akazindukira mu masoko yumva ibyo bavuga akabyandika mu gakayi yari afite, bityo aza kukimenya neza.

Lukanga yitabye Imana nyuma yo kuvanwa aho yabaga mu nyubako yo mu rugo rw’umwepisikopi wa Diyoseze ya Kabgayi (Evêché) ajyanywe mu bitaro bya Kabgayi aho yaje gushiriramo umwuka mu ma saa cyenda zo kuwa Mbere tariki 2 Mutarama 2023.

Incamake ku buzima bwa Padiri Lukanga yakozwe n’umwe mu bo yareze, Bwana Rusakara Umugwaneza Jean Claude 

 

ND