Imana izabahere umugisha mu mwana wanyu mwaduhayeho umusaseredoti-Myr Mbonyintege

Imbaga y’abamenye Padiri Lukanga Francisco Charles Kalema wabaye umurezi mu iseminari nto y’i Kabgayi yamusezeyeho bwa nyuma mbere yuko ashyingurwa aho yabaye igihe, umuryango we ushimirwa impano y’ubuzima wahaye u Rwanda na Kiliziya.

Mu myaka isaga 30 y’ubutumwa bwe nk’umusaseredoti, Padiri Lukanga yayimaze mu Rwanda, muri Diyoseze ya Kabgayi by’umwihariko mu iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Leon, nyuma aba muri paruwasi ya Byimana, Gitarama na Gihara

Akurikije uko Lukanga yasohoje ubutumwa bwe, Musenyeri Mbonyintege Smaragde, Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Kabgayi yashimiye uwo musaseredoti waranzwe n’ishyaka ryo gukora atizigamye.

Imbere y’imbaga y’abari muri Bazilika nto y’i Kabgayi, imbere y’umuryango wa Lukanga n’imbere y’isanduku yarimo umurambo we, muri misa yo kumusezeraho bwa nyuma yabereye i Kabgayi kuwa Gatandatu tariki 7 Mutarama 2023, Musenyeri Mbonyintege yagize ati:

Imana izabahere umugisha muri uyu mwana wanyu mwaduhayemo umusaseredoti.”

Padiri Lukanga yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe. Mbonyintege avuga ko uburwayi bwa Lukanga wakundwaga na benshi ubwo bwamenyekanaga baganiriye n’umuryango we bihutira gushaka uko bamuvuza ngo akire, ariko abaganga bababwira ko nta cyarengaho kuko yari afite indwara z’impurirane (impyiko na diyabete).

Mu nyigisho ye, Mbonyintege agaruka ku buryo umusaseredoti asangiza umugati w’ubuzima abemera, atera ikirenge mu cya Yezu wamutumye. Akomoza kuri Lukanga yagize ati:

Padiri Lukanga ni umumisiyoneri (umwogezabutumwa) wagiye mu gihugu atazi, ahageze yiga kubaho no kubana n’abantu , ahabona inshuti zamukundaga cyane. Padiri Lukanga duherekeje uriho, nkuko watungishije abantu umugati w’ubuzima, uherekejwe na benshi…”

Abapadiri babanye na Lukanga bishimira uko yababaniye. Komezusenge Sylvère uhagarariye abandi avuga ko Lukanga yageze mu Rwanda afite imbaraga, agakorana umurava, afite ubushake n’umurava byo kwiga ikinyarwanda, ururimi rwamufashije gusabana na benshi.

Yungamo avuga ko Lukanga yitangiye abaseminari, kugeza ubwo ababaga bafite ubushobozi buke yabasangaga iwabo akabagarura ku ishuri, bamwe ndetse babaye abapadiri.

Lukanga wakundwaga na benshi ngo yaje kugira imbaraga nke ku buryo kuva mu 2019 yagombaga kujya kwa muganga ku mashini zifasha kuyungurura amaraso no gusohora imyanda (dialyse) hagati y’inshuro ebyiri cyangwa eshatu mu cyumweru.

Mu burwayi bwe ariko ngo ntabwo yigeze yinubira ububabare nk’uwari wizeye ko azakira.

Agira ati “Yari afite ingabire yo gusabana, yamenyaga abo ashinzwe, akamenya ibibazo byako, kandi akamenya kubikemura neza… yafashije abantu guhura n’Imana nimwiyereke iteka aruhukire mu mahoro.”

Ku ruhande rw’umuryango wa Padiri Lukanga, umuvandimwe we Kalema Waswa avuga ko bamenye inkuru ye abantu bababaye cyane muri Diyoseze ya Masaka muri Uganda aho akomoka.

Umuvandimwe wa Padiri Lukanga (uwa kabiri uturutse ibumoso) ari kumwe n’abarezwe na Lukanga

Waswa avuga ko ntawatekerezaga ko Imana yahamagara umuvandimwe we ku myaka yari afite. Amugarukaho nk’umuntu wakundwaga na benshi kubera uburyo yasabanaga na buri wese.

Ashimira u Rwanda na Kiliziya byamwakiriye mu butumwa yakoze, ndetse n’abamwitayeho mu gihe cy’uburwayi bwe nk’umuntu bakundaga.

Ati:

Ndashimira abaganga n’abaforomo uburyo mwamwitayeho, uburyo mwamukunze , mukamuha urukundo rushoboka rwose.”

Padiri Rukanga yavutse tariki 21 Ukwakira 1959, yize amashuri abanza muri Uganda, ayisumbuye ayiga mu iseminari nto yaho ndetse akomeza mu nkuru yaho ndetse no muri Kenya. Yari amaze imyaka 31 ari umusaseredoti. Ni umwana wa karindwi mu muryango w’abana 10 barimo umukobwa umwe babyawe na Delebe na Gwafuma.

Mu burwayi ye bwe yitaweho umunsi ku wundi n’ababikira bo mu muryango w’inshuti z’abakene ndetse n’abarangarukundo. Mu Rwanda yakoze ubutumwa mu iseminari nto y’i Kabgayi kuva 1992-2003, abukomereza muri za paruwasi aho yavuye ajyanwa i Kabgayi kugirango abone uko yitabwaho n’abaganga bo ku bitaro byaho, ari nabyo yitabiyemo Imana.

ND