Ethiopia: Imico y’abagore yatumye bahabwa icya kabiri cy’imyanya muri guverinoma

Abiy Ahmed, minisitiri w’intebe wa Ethiopia, yashyizeho abaminisitirikazi bangana na kimwe cya kabiri cy’abagize leta, harimo na minisiteri y’ingabo nayo igiye kuyoborwa n’umugore.

Mu mpamvu yatanze zatumye afata icyo cyemezo, Bwana Abiy yabwiye abadepite ko abagore “barya ruswa gacye ugereranyije n’abagabo” kandi ko bazafasha mu kugarura amahoro n’ituze mu gihugu.

Ubu Ethiopia yahise iba igihugu cyonyine cyo ku mugabane w’Afurika nyuma y’u Rwanda gihagarariwe n’abagabo n’abagore mu buryo bungana mu bagize leta nk’uko BBC yabitangaje.

Bwana Abiy yanagabanyije umubare wa minisiteri, ziva kuri 28 zigirwa 20.

Kuva yagera ku butegetsi mu kwezi kwa kane uyu mwaka, yakoze amavugurura menshi akomeye.

Yasoje amakimbirane yari amaze imyaka 20 hagati ya Ethiopia n’umuturanyi wayo Eritrea, afungura imfungwa za politiki zibarirwa mu bihumbi, ndetse adohora uburyo leta yiganzaga mu bice bimwe na bimwe by’ubukungu bw’iki gihugu.

Aisha Mohammed yagizwe minisitiri w’ingabo wa mbere w’umugore w’iki gihugu. Avuka mu karere ka Afar ko mu majyaruguru ashyira uburasirazuba. Mbere yari minisitiri w’ubwubatsi.

Muferiat Kamil, wahoze ari umukuru w’inteko ishingamategeko, yabaye minisitiri wa mbere wa minisiteri y’amahoro iherutse gushyirwaho. Azajya agenzura urwego rw’ubutasi n’urwego rw’umutekano rw’iki gihugu, harimo na polisi.

Mahlet Hailu, wungirije uhagarariye Ethiopia mu muryango w’abibumbye, yatangaje ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter bukubiyemo urutonde rw’abaminisitiri bashya.

Abiy yavuze ko gahunda ye y’amavugurura icyeneye gukomeza gucyemura ibibazo biriho mu nzego z’ubutegetsi byashyize igihugu mu kaga.

Yavuze ko abagore bagize uruhare rukomeye mu kugarura amahoro n’ituze, barya ruswa gacye ugereranyije n’abagabo, bagira umwete mu kazi kabo kandi ko bashobora gusigasira ibikorwa by’impinduka.

Abiy w’imyaka 42 y’amavuko, yageze ku butegetsi nka minisitiri w’intebe wa Ethiopia mu kwezi kwa kane uyu mwaka nyuma yaho Hailemariam Desalegn yeguye ku mirimo ye bitari byitezwe.

Yeguye hari hashize imyaka itatu habaho imyigaragambyo iyobowe n’abo mu bwoko bwa Oromo, basabaga ko harangira icyo bafataga nk’ihezwa muri politiki no mu bukungu.

Bwana Abiy ubwe ni uwo mu bwoko bwa Oromo, ariko ugusaba kwe ko habaho kwizerana n’ubumwe mu “komora ibikomere byacu… no gukorera hamwe mu guteza imbere igihugu cyacu” kwakiranwe ukwikandagira na benshi muri Ethiopia.

Ntakirutimana Deus