Ethiopia: Haravugwa abantu benshi bapfuye nyuma y’igitero cy’indege muri Tigray

Amakuru avuga ko abantu babarirwa muri za mirongo bishwe cyangwa bagakomereka, nyuma yuko igisirikare cya Ethiopia kirwanira mu kirere kimishe ibisasu ku isoko ryo mu karere ka Tigray kari mu majyaruguru y’igihugu.

Ababibonye babwiye BBC ko ku wa kabiri igisirikare cya Ethiopia kirwanira mu kirere cyarashe ku mujyi wa Togoga, uri ku ntera ya kilometero 25 uvuye ku murwa mukuru Mekelle wa Tigray.

Igisirikare cya Ethiopia cyahakanye kurasa ku baturage b’abasivile, kivuga ko cyarashe gishaka guca intege “abakora iterabwoba”.

Bivugwa ko mu minsi ya vuba ishize inyeshyamba zo mu karere ka Tigray zateye intambwe ku rugamba.

Ariko ibyo byahakanywe na leta ya Ethiopia.

Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare Croix-Rouge wavuze ko wafashije mu guhungisha abakomeretse.

Hagati aho, umuryango w’abibumbye (ONU/UN) wasabye Ethiopia gukora iperereza kuri icyo kivugwa ko ari igitero cy’indege.

Abantu babarirwa mu bihumbi barishwe naho abandi babarirwa muri za miliyoni bata ingo zabo nyuma yuko imirwano yadutse, ubu hashize hafi amezi umunani.

Byagenze gute mu bitero by’indege?

Muganga ukorera ku bitaro bya Aider, bya mbere bikomeye by’i Mekelle, yabwiye BBC ko abantu batari munsi ya 60 bishwe naho abarenga 40 barakomereka.

Hari ubwoba ko uwo mubare ushobora kwiyongera kurushaho.

Benewabo b'abatuye i Togoga bategereje amakuru y'abo mu miryango yabo hanze y'ibitaro bya Aider i Mekelle muri Ethiopia. Ifoto yo ku itariki ya 23 y'ukwa gatandatu mu 2021

Benewabo b’abatuye i Togoga bategereje bahangayitse amakuru y’abo mu miryango yabo hanze y’ibitaro bya Aider i Mekelle/AFP VIA GETTY IMAGES

Abaganga bavuga ko barimo kuvura abantu babarirwa muri za mirongo, barimo n’umwana w’imyaka ibiri wakomerekejwe n’igitero cy’indege.

Abaganga babwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko igisirikare cya Ethiopia cyababujije kugera ahabereye icyo gitero ngo babashe gufasha abasigayeyo.

Umuhungu w’imyaka 16 uri ku bitaro bya Aider yabwiye BBC ko yakubiswe ku kiganza n’igisate cy’igisasu kandi ko yabonye abantu benshi bagwa hasi. Yavuze ko icyo gitero cy’indege cyishe umugabo yari azi.

Igisirikare cya Ethiopia cyavuze ko ibyo bitero by’indege byari bigambiriye abitwaje intwaro.

Umuvugizi w’igisirikare cya Ethiopia yagize ati: “Nta na rimwe twigeze tugaba igitero cy’indege ku isoko. Ibi byashoboka gute? Igisirikare gishoboye kurasa kidahusha aho kigambiriye.

“Twagabye ibitero by’indege, ariko gusa ku hantu hamwe na hamwe hagambiriwe”.

Imirwano yatangiye gute?

Leta ya Ethiopia, ifashijwe n’ingabo za Eritrea baturanye, yagabye igitero mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020 cyo guhirika ishyaka Tigray People’s Liberation Front (TPLF) ryari ku butegetsi muri ako karere. Mu mpera y’uko kwezi, leta ya Ethiopia yatangaje ko yatsinze TPLF.

Abasirikare ba leta ya Ethiopia barimo kugenzura imihanda yo mu murwa mukuru Mekelle w'akarere ka Tigray
Igisirikare cya Ethiopia cyafashe umurwa mukuru Mekelle wa Tigray mu kwezi kwa cumi na kumwe mu mwaka ushize/GETTY IMAGES

TPLF yari yarashwanye bikomeye na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed ku bijyanye n’amavugurura ye muri politiki, ariko kuba TPLF yarafashe ibigo by’ingabo za Ethiopia byo muri Tigray ni byo byabaye imbarutso yo kugabwaho icyo gitero.

Kuva icyo gihe, TPLF ubu yishyize hamwe n’indi mitwe yo muri ako karere bakora umurwe w’inyeshyamba wa Tigray Defence Force (TDF).

Aganira na BBC ku wa mbere nyuma yo gutora mu matora rusange yari amaze gusubikwa inshuro ebyiri, Bwana Abiy yavuze ko arimo gukorana n’ingabo za Eritrea baturanye ngo zishobore gusubira mu gihugu cyazo, ariko avuga ko “atazazihatira kugenda”.

Zishinjwa gukora ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu mu kivunge no kubangamira ko imiryango ifasha ishobora gutanga imfashanyo – ibirego Eritrea yahakanye.

 Ivomo:BBC

2 thoughts on “Ethiopia: Haravugwa abantu benshi bapfuye nyuma y’igitero cy’indege muri Tigray

Comments are closed.