Gisagara: Umugabo akurikiranweho gutwika umugore we

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 46 ukekwaho kuba yaratwitse umugore we  w’imyaka 38 y’amavuko, amushyize mu ziko.

Icyaha akurikiranweho cyabaye ku wa 08/06/2021 mu gihe cya saa munani z’amanywa mu mudugudu wa Kavumu, Akagari ka Nyeranzi, Umurenge wa Gishubi, Akarere ka Gisagara, aho basanze umugore yahiye akaguru k’iburyo nkuko NPPA yabitangaje.

Mu ibazwa rye, ukekwa yemera ko ari we wamutwitse, agasobanura ko yamukubise urushyi amutsindagira akaguru mu ziko aho yarimo kotsa ibigori, abitewe n’inzoga no kuba yari yanze kumusubiza ubwo yari amubajije niba yahiriye ingurube ubwatsi.
Icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake akurikiranyweho kiramutse kimuhamye  yahanishwa  igifungo kigera ku myaka 15 n’ihazabu ya miliyoni eshanu, nk’uko giteganywa  kandi kigahanishwa ingingo ya 121 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.