Bugesera: Hari abatari bazi ko gukorakora umwana ari ukumusambanya

Bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bo murenge wa Juru mu karere ka Bugesera bavuga ko bagiye gutangira amakuru ku gihe no gukumira ibyaha bitaraba ku bijyanye no gusambanya umwana, icyaha bavuga ko batari basobanukiwe neza ubundi buryo butandukanye gikorwamo.

Aba bayobozi bavuga ko bungukiye ubu bumenyi muri gahunda yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB y’ubukanguramabaga no  kwegereza abaturage serivisi urwo rwego rutanga hifashishijwe ibiro ngendanwa (Mobile station), igikorwa giherutse kubera mu duce dutandukanye muri iyi minsi, harimo no mu murenge wa Juru.

Muri iki gikorwa, RIB itangaza ko hatagize igikorwa mu gukumira icyaha cyo gusambanya umwana no kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Abanyarwanda bazisanga ingaruka zabyo zigera ku mubare munini w’abantu kandi kuzikumira bitagifite igaruriro.

RIB itangaza ibi ishingiye ku kuba ibirego yakira by’abana basambanywa bidasiba kwiyongera, kandi ikibabaje ngo akaba ari uko hari ababyeyi b’abana baba basambanyijwe bafatanya n’inzego z’ibanze z’aho ibyo byaha biba byabereye bagahishira amakuru kugeza n’ubwo bamwe mu bakora ibyo byaha batamenyekana, abandi bagatoroka batagejejwe mu butabera.

Ni muri urwo rwego abo bayobozi bavuga ko hari ubumenyi bungutse bugiye kubafasha.

Kabera Enock uhagarariye abajyanam b’ubuzima mu murenge wa Juru agira ati “ Hari ibyo tutari tuzi ku byerekeranye n’ihohoterwa rikorerwa abana, agashya twabonyemo ni uko twamenye ko kubasambanya bidahera kwinjiza igitsina mu kindi, ahubwo ko hari ibikorwa bibanziriza icyo gikorwa ariko nabyo bifatwa nko gusambanya abana, nko gukabakaba, gukoza umubiri ku mwana n’ubundi ugamije kurangiza ubushake bw’umubiri  wawe”

Akomeza avuga ko basobanuriwe nimero bakwifashisha mu gutanga amakuru kandi ababyeyi cyangwa abafite inyungu mu ihohoterwa ry’umwana ntibamenye uwatanze.

Asoza agira ati “Ibyo twafashemo umwanzuro ni uko buri wese agiye kuba ijisho rya mugenzi we kandi akajya atangira amakuru ku gihe, kugirango iki cyaha gise n’igicika burundu.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Juru bwemeza ko kuba RIB yegereye aba bayobozi ari izindi ngufu bungutse mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Rurangirwa Fredy agira ati “Babyishimiye kandi bishimiye ko hari urundi rwego rubifite mu nshingano rugomba kubunganira, ko hejuru hari urundi rwego rwa RIB ruba rufite inshingano zo kubarenganura mu gihe baba barenganye, kandi mwumvise ko bemera no gutangira amakuru ku gihe mu gihe cyose babona ahakekwa icyaha kugirango cyakumirwa hakiri kare ndetse n’aho bakibona bagatangira amakuru ku gihe.”

Uyu muyobozi yizeye ko bafatanyije n’izo nzego bazagera kuri byinshi mu kubungabunga umutekano w’abanyarwanda kandi bakagabanya ibyaha.

Muri Kamena 2020, ubushinjacyaha bwavuze ko muri rusange mu Rwanda, kuva muri Nyakanga 2017 kugera mu Kuboza k’umwaka ushize wa 2019, amadosiye y’abasambanyije abana yashyikirijwe ubushinjacyaha yari 8,212, ayoherejwe mu nkiko yari 5,305, naho imanza zasomwe kugeza icyo gihe zari 4,026, muri zo ubushinjacyaha bwatsinze izigera ku 3,043.

Amategeko avuga iki ku gusambanya umwana?

Ingingo y’133 mu itegeko no 68/ 2018 ryo kuwa 30/8/2018 igaragaza ibisobanuro byo gusambanya umwana n’ibihano ku wabikoze.

Ingingo ya 133: Gusambanya umwana

Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:

1. Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana; 2. Gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana.

3. Gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’myaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’tanu (25).

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ne (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y’abana bafite nibura imyaka cumi n’ine (14) nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa.

Icyakora, iyo umwana ufite imyaka cumi n’ine (14) ariko utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.

Abaturage bashoboraga gutanga n’ibirego
Abayobozi baganira na RIB

1 thought on “Bugesera: Hari abatari bazi ko gukorakora umwana ari ukumusambanya

Comments are closed.