Guillaume Soro wabaye Minisitiri w’intebe wa Cote d’Ivoire yamaganye igifungo cya burundu

Guillaume Soro wahoze ari Minisitiri w’intebe wa Côte d’Ivoire yamaganye igifungo cya burundu urukiko rwamukatiye.

Soro  w’imyaka 49, yasohoye itangazo kuri Twitter agira ati:

“Namaganye nivuye inyuma ibi byemezo by’inkiko bibogamye, byafashwe hahonyorwa ingingo zose z’amategeko, kandi bishingiye gusa ku mpamvu za politiki”.

Yanavuze ko intego y’urwo rubanza yari iyo gushyira iherezo ku mishinga ye muri politiki.

Nkuko abivuga, urwo rubanza rwagaragaje ukuntu ubucamanza bwa Côte d’Ivoire bushobora gukoreshwa mu buryo bworoshye n’urwego rw’ubutegetsi nyubahirizategeko (pouvoir exécutif) rwa leta.

Yasezeranyije ko azakomeza urugamba rwe rwo kurwanya ukwigarurirwa kwa leta ya Côte d’Ivoire n’igenzurwa ry’inzego zose za leta.

Icyo gihano yakatiwe ku wa gatatu n’urukiko mpanabyaha rwo mu mujyi wa Abidjan, yagikatiwe adahari. Amaze imyaka ibiri aba mu buhungiro.

We n’abandi bahuriye muri urwo rubanza, baregwaga ubugambanyi no kubangamira umutekano w’igihugu babinyujije mu gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi.

Bwana Soro yangiwe kwiyamamaza mu matora ya perezida yabaye mu mwaka ushize kubera icyaha cy’iyezandonke (ikoreshwa ry’amafaranga afite inkomoko mu byaha) yari yarahamijwe mbere, na bwo adahari.

Ayo matora yatsinzwe na Perezida Alassane Ouattara ku majwi 94%, akaba yari yiyamamaje kuri manda ya gatatu.

 Ivomo:BBC