Intara y’Iburengerazuba yamurikiwe ibikorwa by’iterambere byubatswe n’umuterankunga

Umuryango utegamiye kuri Leta World Vision wamurikiye Intara y’Iburengerazuba ibikorwa by’iterambere wubatse mu turere tunyuranye mu mwaka wa 2020/2021. 

Mu karere ka Karongi, uwo muryango wamuritse umuyoboro wa Rubazo-Gasasa-Gashinge-Mubuga. Ni umuyoboro ufite uburebure bungana na 44,2km, ugeza amazi meza ku baturage basaga 16.000 bo mu mirenge ya Mubuga, Gishyita na Rwankuba.Uyu mushinga watwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 400, yatanzwe na World Vision (70%) n’akarere ka Karongi (30%).

Mu muhango wo gushyikiriza iki gikorwa ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba, uwari uhagarariye World Vision muri iki gikorwa,  Ananias Sentozi, yishimiye ubufatanye uyu muryango ufitanye na Leta y’u Rwanda, ashimangira ko ubu bufatanye buzakomeza kugeza umuhigo wo kugeza amazi meza ku Banyarwanda bose weshejwe nkuko byatangajwe na Radio Isangano.

Leta y’u Rwanda yahize kugeza amazi meza ku baturage bose, bitarenze umwaka wa 2024. Abaturage bacye bari bahagarariye abandi muri iki gikorwa bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, bavuze ko aya mazi azabagirira umumaro, kubera ko mbere bavomaga amazi mabi. Naho Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, François Habitegeko, yasabye aba baturage gucunga neza aya mazi, igihe habaye ukwangirika na gutoya bakaba aba mbere mu kubigaragaza hatarangirika byinshi. Yashimangiye ko Leta y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa banyuranye, bazakomeza kwegereza abaturage ibikorwa remezo bibafasha kugira imibereho myiza.

Ishuri ntangarugero i Rutsiro

Umuryango World Vision wamurikiye kandi Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba ishuri rya kijyambere ryubatswe mu murenge wa Gihango. Ni ishuri rigizwe n’inzu igeretse rimwe, irimo ibyumba by’amashuri 8. Mu nyubako zubatswe kandi harimo ubwiherero n’icyumba cy’abakobwa. Iri shuri ryubatswe n’amafaranga agera kuri miliyoni 170 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aha naho, abana n’abarezi bishimiye iki gikorwa bavuga ko bizabafasha kwiga neza. Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, bwana François Habitegeko yasabye abana kwiga bashyizeho umwete, asaba abarimu gutsindisha abana bose.

Usibye ibi bikorwa byamuritswe mu karere ka Karongi, ibindi bikorwa binyuranye byubatswe na World Vision mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Rubavu, Ngororero na Nyabihu.