Dr Clare Akamanzi yasabwe arakobwa aranasezerana(amafoto)
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) Dr Clare Akamanzi yasabwe aranakobwa.
Mu minsi yashize ikinyamakuru The Source Post cyatangaje inkuru ko Akamanzi azakorerwa iyi mihango tariki ya 23 Kamena 2018 mu Mujyi wa Kigali.
Niko byaje kugenda Akamanzi wavutse mu 1979 yasabwe na Alex Ndibwami wigisha muri kaminuza akaba n’umwubatsi uhambaye (lecturer in Architecture) wigisha ishami ry’ibidukikije n’ubwubatsi,(Faculty of the Built Environment) muri kaminuza y’abahowe Imana muri Uganda (Martyrs University).
Uyu mugabo ni inzobere yagiye ikora ubushakashatsi bwinshi mu bijyanye n’uburezi n’imyubakire igezweho ndetse no kubungabunga ibidukikije.
Akamanzi ni muntu ki?
Akamanzi, umuyobozi ukunze kugaragara mu bavuga rikijyana muri Afurika yagiye ahabwa inshingano zitandukanye mu Rwanda.
Yatangiye kwigaragaza mu ruhando mpuzamahanga akiri muto. Kuva mu 2006 kugeza mu 2008, yabaye umuyobozi wungirije mu kigo gishinzwe ishoramari n’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, RIEPA.
Mu 2008, Akamanzi yabaye umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu kigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB kugeza mu wa 2015, aho yavuye ajya gukurikirana amasomo yo ku rwego rwo hejuru muri kaminuza rurangiranwa ya Havard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yavanye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu masomo y’imiyoborere rusange (Public administrative)
Mu 2012 yaje mu bantu 192 bahawe igihembo n’ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu ku Isi (World Economic Forum) nk’umwe mu bayobozi bakiri bato bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu guhindura Isi (Young Global Leaders). Akamanzi kandi yaje no gushingwa imirimo ijyanye n’ibya dipolomasi y’u Rwanda mu by’ubucuruzi i London mu Bwongereza.
Mu mwaka wa 2013 yaje mu bagore 25 bavuga rikijyana kandi bagira impinduka mu guteza imbere ubushabitsi muri Afurika. Mu mwaka wa 2015, umuryango uhuriwemo n’ibinyamakuru byandika ku bucuruzi bikorera muri Afurika y’Epfo, CEO Communications, wahaye Akamanzi igihembo cy’umugore uvuga rikijyana mu karere k’ibiyaga bigari.
Akamanzi yashimiwe gushyiraho ingamba zitandukanye no kuzishyira mu bikorwa, ibintu byaje korohereza no kongera umubare w’abakora ubushabitsi mu Rwanda, biza no gukurura cyane abashoramari b’abanyamahanga
Akamanzi yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mategeko muri Uganda ndetse n’iy’icyiciro cya gatatu mu bucuruzi mpuzamahanga na gahunda z’ishoramari n’amategeko muri Afurika y’Epfo no mu Buholandi. Akamanzi kandi yabaye umunyamategeko mpuzamahanga mu bucuruzi n’ishoramari.
Yabaye umuyobozi wa RDB aza kuva kuri uwo mwanya ajya kwiga, nyuma ahabwa inshingano zo kuba Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ingamba na Politiki (Policy & Strategy Unit) mu biro by’Umukuru w’Igihugu.
Muri 2015 yegukanye igihembo cy’umugore uvuga rikijyana mu Karere k’Ibiyaga Bigari yahawe na CEO Communications, umuryango uhuriwemo n’ibinyamakuru byandika ku bucuruzi bikorera muri Afurika y’Epfo.
Ntakirutimana Deus
Yarakwiye gushakwa kbsa kuko igihe cyari kigeze pe