Musenyeri Rukamba na Rubwejanga batanze ubuhamya bugaruka ku kugurira Ngenzi ngo atica abapadiri

Nyuma yuko Musenyeri Incimatata agaragaje agahinda yajyanye ubwo yavaga i Kabarondo ahiciwe Abatutsi mu kiliziya, abana bonka imirambo ya ba nyina, Musenyeri Rukamba na Rubwejanga bagaragaje uburyo batanze ingurane y’ubuzima bw’umwe mu bapadiri ngo Ngenzi atamwica.

Ubu ni ubuhamya bukomeje gutangirwa i Paris mu rubanza rw’ubujurire rwa Octavien Ngenzi na Tito Barahira bakatiwe bwa mbere igihano cya burundu bahamijwe ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Mu batangabuhamya bagombaga kumvwa ku wa Gatatu tariki ya 20 Kamena 2018 harimo abihayimana bagizwe n’abasenyeri babiri, Musenyeri Philippe Rukamba uyobora diyoseze ya Butare akaba na Perezida w’inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda. Hari kandi Musenyeri Rubwejanga Frederic wayoboraga Diyoseze ya Kibungo mu gihe ndetse n’umupadiri umwe.

Ubuhamya bwa Musenyeri Philippe RUKAMBA

Agaragaza ko Ngenzi yagiye ahari ibiro bya Musenyeri ( évêché) i Kibungo ari kumwe na Padiri Papias, akababwira ko niba bashaka kumubona ari muzima bagomba gutanga amafaranga. Uyu mupadiri yarazwi kuko yitabiraga inama zitandukanye, mu buzima busanzwe, yewe ngo yari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kibungo.
Akomeza avuga ko hari igihe ubugome bwo guhiga abatutsi bwakajijwe muri Kabarondo, ariko kuko bizeraga ugutabarwa ku kiliziya bakahahungira mu gihe hari abandi bavumburwaga hirya no hino hifashishijwe imbwa.

Bugira buti” Baje mu modoka y’umweru ya Komini, Ngenzi ari kumwe na Padiri Papias, ni uko aravuga ati’Ndamubaha nimumpa amafaranga. Nimutayampa ndamuha abicanyi.”

Icyo gihe ngo Ngenzi yagaragara nk’umuntu utameze neza bikekwa ko yari yanyoye yasinze. Azana Padiri Papias yasabaga ko bamuha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100. Icyo gihe bamuhaye ibihumbi 50.

Ubuhamya bwa Musenyeri Frédéric RUBWEJANGA

Yatangiye avuga ko yishimiye kugira uruhare muri izo nshingano z’ubutabera n’amahoro. Yagaragaje ko ubwo yari mu misa yahaye Padiri Papias ijambo akagaragaza uburyo Ngenzi yamutabaye ariko hatanzwe amafaranga. Ibi ni bimwe mu byo yibuka yanditse mu gitabo cy’urwibutso byananditswe mu kinyamakuru cya Diyoseze ya Kibungo.


Musenyeri Rukamba

Ubu buhamya buje bwiyongera ku bundi bwagiye butangwa n’abantu batandukanye barimo abihayimana n’abalayiki bagargaje ubuhamya bwabo bw’ibyo babonye i Kabarondo.

Ngenzi na Barahira bakatiwe gufungwa burundu bahamijwe ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Nyuma baje kujurira urubanza rw’ubujurire rukaba rukomeje kubera mu Bufaansa, aho rwatangiye tariki ya 2 Gicurasi 2018.

Ntakirutimana Deus