Abatangabuhamya mu rubanza rwa Ngenzi na Barahira bamazwe impungenge ku mutekano wabo

Abatangabuhamya mu rubanza rwa Tito Barahira na Octavien Ngenzi bakomeje kuburanira mu rukiko rw’ubujurire mu Bufaransa bari bafite impungenge ku bijyanye n’umutekano wabo, ariko bazimarwa n’imiryango itari iya Leta iharanira uburenganzira bwa muntu.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bari batuye mu yahoze ari Komini Kabarondo [ubu ni mu Karere ka Kayonza] bakomeje kujya gutanga ubuhamya muri urwo rukiko ku byo babonye n’uruhare rwa Ngenzi na Barahira muri jenoside yakorewe muri iyo komini.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yagiye kuganiriza aba baturage kuri uru rubanza n’aho rugeze mu miburanishirize. Iyo ni RCN Justice & Demicratie, Kanyarwanda na Haguruka bari kumwe kandi n’abanyamakuru b’Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro (Pax Press) wanohereje umwe mu banyamakuru bawo gukurikirana uru rubanza aho ruri kubera mu Bufaransa.

Abatangabuhamya 100 nibo bazumvwa muri uri rubanza. Kugeza ubu abasaga 70 bamaze kumvwa, barimo abashinja n’abashinjura abaregwa.

Uwitwa Gatari Chris [izina ryahinduwe] abaza impamvu abatanze ubuhamya mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania ngo wasangaga batagaragaza amazina yabo, ariko ab’i Kabarondo bajya gutanga ubuhamya mu Bufaransa bakayagaragaza, akibaza niba nta ngaruka byabagiraho nk’uko ngo bamwe mu batanze ubuhamya mu nkiko Gacaca byagiye bibagiraho ingaruka.

Ati ” Twumvaga hari aho bavuga umutangabuhamya A,B,C….. ubu harimo ikibazo, hariya (i Paris) baravuga amazina y’umutangabuhamya hakanatangaza n’amajwi ye, kandi ahandi byaragirwaga ibanga.”

Akomeza avuga ko hari abatanze ubuhamya mu Nkiko Gacaca nyuma bikabagiraho ingaruka bo ubwabo cyangwa imiryango yabo.

Ati “Twese turabizi muri Gacaca watangaga ubuhamya, umwana wawe ukumva ngo yakubitiwe ahantu runaka…hakwiriye kubaho ubujyanama….”

Iki kibazo agihuriyeho n’abantu batandukanye bakomoka mu mpuzamiryango Ibuka irengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagiye batanga ubuhamya muri urwo rubanza.

Nyamara Gatari avuga ko abona igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda kiri hejuru, kandi ko babanye neza n’abatarahigwaga muri jenoside.

Impungenge bafite bazimarwa n’Umukozi w’Umushinga uharanira ubutabera na demokarasi (RCN Justice &Democratie) Ntampuhwe Juvens ubabwira ko bitagombye kubatera impungenge.

Ababwira ko ugiye gutanga ubuhamya abanza kuganirizwa akabazwa uko yarindirwa umutekano, niba ibimuranga n’amajwi bye bitagaragazwa mu ruhame rwa benshi.

Atanga urugero rw’uko hari abatangabuhamya babisabye ko hatagaragazwa umwirondoro wabo mu ruhame kandi ngo byarakozwe, bahabwa ikimenyetso cya X nk’ikibaranga.

Ikindi ni uko ngo parike(Parquet) z’ibihugu byombi zibanza kubiganiraho, zikareba niba hari ikibazo umutangabuhamya yagira mu gihe atanze ubuhamya mu ruhame. Ibyo rero ngo biba byarakozwe ku buryo ababutanga nta ngaruka bizabagiraho.

Umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Kabarondo, Muhinkindi Marie Claire amara impungege aba baturage ahereye ku gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge no ku mutekano ugaragara mu Rwanda.

Agaragaza ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda kiri hejuru bitanga icyizere ko nta muturage wahohoterwa kubera ko yatanze ubuhamya, cyane ko ngo n’ababutanze muri uru rukiko i Paris, ntawigeze agerwaho n’ingaruka.

Asaba ko uwumva afite ikibazo cy’umutekano muke kwegera inzego z’ibanze zimwegereye n’iz’umutekano akabagezaho ikibazo cye kigakemurwa.

Barahira Tito w’imyaka 67 na Ngenzi Otavien w’imyaka 60 basimburanye kuyobora Komine Kabarondo mu yari Perefegitura ya Kibungo mu Burasirazuba bw’u Rwanda kuva mu 1977 kugeza mu 1994.

Muri Nyakanga 2016 uru rukiko rwabahamije kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ibyaha byibasiye inyoko muntu by’umwihariko uruhare mu bwicanyi bw’abari bahungiye mu Kiliziya ya Paruwasi ya Kabarondo basaga ibihumbi 3 na 500 bishwe kuwa 13 Mata 1994. Rwabakatiye igifungo cya burundu.

Hejuru ku ifoto: Musenyeri Incimatata umwe mu batanze ubuhamya i Paris.

Ntakirutimana Deus