Urubyiruko rwafashijwe mu mushinga wa Noyau de Paix rurifuza ko utasoza

Urubyiruko rusaga 700 rwo mu turere twa Muhanga, Ruhango, Bugesera na Burera rwafashijwe n’umuryango Noyau de Paix (Isoko ry’amahoro) mu bikorwa bigamije ubukangurambaga mu kwitabira gahunda za leta rurasaba ko byakomeza ngo rukomeze kugera kuri benshi.

Ibikorwa by’uyu mushinga byatangiye muri Nyakanga 2017. Byarimo gufasha urubyiruko kumva uruhare rwarwo mu gusuzuma no kubonera ibisubizo ibibazo by’imibereho myiza y’abaturage bakora ibikorwa bitandukanye birimo gufasha abatishoboye nk’uko byemezwa n’umukozi w’uyu muryango Rucyahana Viateur.

Uru rubyiruko kandi rwigishijwe uko rwakorana n’inzego za leta, rwumva uruhare rwarwo muri Gahunda z’imbaturabukungu ya kabiri(EDPRS2), gukangurira urundi rubyiruko mu matora ya Perezida wa Repubulika yitegurwaga icyo gihe aho byakozwe buri wese byibura ashishikariza bagenzi be 10 kuyitabira no gutora neza muri gahunda y’uburere mboneragihugu. Rwubakiye abatishoboye inzu, ubwiherero n’imirima y’igikoni.

Ibi bikorwa byagezweho hifashishijwe amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 25, uyu muryango wahawe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere RGB.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu karere ka Muhanga, Nsanzimana Vedaste avuga ko uyu muryango watumye bagera kuri byinshi.

Ati ” Baduhashije mu gukangurira urubyiruko ko rufite uruhare mu miyoborere y’igihugu, byatumye rwitabira gahunda nyinshi za leta. Mu matora aheruka ya Perezida wa Repubulika mwarabibonye, urubyiruko rwitabiriye ari rwinshi kandi rutora neza; ni bwa bukangurambaga bwakozwe.”

Akomeza avuga ko uyu muryango wabahaye amafaranga asaga ibihumbi 200 bifashishije mu kubakira ubwirerero abaturage batishoboye, uruhare rw’urubyiruko rwabaye kubumba amatafari no kubaka.

Asaba ko ibikorwa by’uyu muryango byakomeza kuko ngo bagite urundi rubyiruko rwinshi bashaka kugeraho, ndetse n’abatishoboye bagifite ibibazo by’imibereho uru rubyiruko rugifitiye inyota yo gufasha.

Umuhuzabikorwa w’iyi nama y’urubyiruko mu Murenge wa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi, Uwiyoboye Amina avuga ko bubatse ubwiherero 12 mu mirenge igize ako karere.

Avuga ko hari benshi bakeneye kubwubakirwa, akaba ariyo mpamvu avuga ko ibikorwa by’uyu muryango bikeneye gukomeza ngo bagere kuri benshi.

Akomeza avuga ko bari bazi ko urubyiruko rurangirira mu rwatowe ngo ruhagararire abandi, ariko ko beretswe uko begera urundi rwose bahereye mu madini n’amatorero bakamanuka bakegera urwo hasi rwo mu tugari n’imirenge bagafatanya gukora ibikorwa bifitiye igihugu akamaro kandi byitabirwa kubera ubukangurambaga buba bwakozwe kandi neza.Urubyiruko byarufashije kwitabira gahunda za leta uko bikwiye nk’amatora, umuganda, inteko z’abaturage n’ibindi.

Ati “Inzego zacu zari zimaze igihe gito zitowe badufasha kumenyana, ariko hari urundi rubyiruko rwatowe ngo rusimbure urundi narwo rukeneye ubwo bumenyi. N’ubwo tuzarwegera ariko dukeneye ubufasha bwa Noyau de Paix.”

Mu karere ka Burera urubyiruko rwakangukiye kujya mu nzego z’ubuyobozi, urundi rukangurirwa kwihangira umurimo no kutitinya kandi hari bamwe muri bo batanga ubuhamya ko babonye akazi babikesha amahugurwa baherewe mu ngando bagendaga bakora.

Umuhuzabikorwa w’uyu muryango ubumbiye hamwe indi 25, Kabalisa Hycinthe avuga ko uru rubyiruko rwahawe ubumenyi butandukanye rwo rwegere rugenzi rwarwo kandi ngo byarakozwe ndetse bitanga n’umusaruro bishimira.

Ku bijyanye n’abasaba ko uyu mushinga ukomeza avuga ko bafashijwe na RGB yaberetse ko na bo hari icyo bakora, niyo mpamvu ngo bagomba kugira uruhare mu gutanga imishinga ku bandi baterankunga ngo ishobore kuba yakomeza mu kugirira akamaro Abanyarwanda.

Akomeza avuga ko ibikorwa by’uru rubyiruko bizakomeza mu nama y’igihugu y’urubyiruko, amadini n’amatorero yabo, amatsinda bahurijwemo n’ahandi bahurira. Umuryango Noyau de Paix na wo ngo uzakomeza kubaba hafi kuko bazakomeza kugirana igihango cyo gufasha urubyiruko kwitabira izo gahunda zitandukanye.

Muri rusange uru rubyiruko ruturuka muri utu turere twose duhuriza ku gusaba ko uyu mushinga utarangira. Ni mu gihe ubwo uyu muryango wamurikaga ibyo wagezeho ku wa Gatanu tariki ya 22 Kamena 2018 wagaragaje ko hari ibyo wakoze ariko ko abaturage bagifite ikibazo cy’ubwiherero buboneye, abatishoboye benshi bagikeneye kwitabwaho, imirima y’igikoni irakunzwe ariko abenshi ntibaramenya kuyitaho, isuku ikiri nke mu baturage n’ibindi.

Ibyagezweho byose byagizwemo uruhare n’uru rubyiruko, inzego zarwo ndetse n’uyu muryango Noyau de Paix ku bufatanye n’ibiro by’abepisikopi Gatolika mu Rwanda bishinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko muri Diyoseze ya Kabgayi, Umuryango Paix et Development Durable na Peace House.

Ntakirutimana Deus