Leta isanga gushyira abafite ubumuga mu byiciro bizakemura ikibazo cy’abasabirizaga

Leta y’u Rwanda yamaze gushyira mu byiciro abafite ubumuga mu Rwanda, hakazifashishwa ibyiciro bashyizwemo mu kubagenera inkunga ibafasha mu mibereho yabo ya buri munsi, inzego z’abafite ubumuga na leta basanga bizakemura ikibazo cy’abitwazaga kumugara bagasabiriza.

Hirya no hino mu Rwanda uhasanga abantu basabiriza, abenshi ni abafite ubumuga, ariko hari n’abiyitirira ubumuga ngo bakunde basabe abahisi n’abagenzi. Iyo ubabajije bavuga ko ntacyo bashoboye kuko bafite ubumuga.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibireho myiza y’abaturage , Mukabaramba Alvera avuga ko gushyirwa mu byiciro bizatuma babifashirizwamo bahabwa inkunga z’ingoboka n’izindi zizabafasha mu kugira imibereho myiza yabo. Na mbere kandi ngo leta hari uko yageragezaga kubafasha, ariko ngo usanga abasabiriza akenshi baba mu mijyi.

Ati ” Birumvikana ko kubashyira mu byiciro no kubatera inkunga bizafasha gukemura ikibazo bagaragazaga, uretse ko hari n’ababyitwaza bagasabiriza kandi muri rusange bari bakwiye gukora bakiteza imbere.”

Ati ” Abafite ubumuga bo bakagombye kugira umwihariko, ntabwo wafasha abatishoboye badafite ubumuga kimwe n’abafite ubumuga, bo hari umwihariko ukenewe…. Hari inkunga y’ingoboka bazahabwa, mu gihe ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bazajya bakora imirimo mito ituma abona icyo afashisha uwo muryango ariko akagira n’igihe cyo kujya kwita kuri uwo mwana.”

Akomeza avuga ko abafite ubumuga bafashwaga muri VUP bagahabwa imirimo yoroheje.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga, Ndayisaba Emmanuel avuga ko leta y’u Rwanda yagaragaje ubushake mu kwita ku kurengera abafite ubumuga, ikaba yarabigize politiki yayo. Kuba rero ngo bazafashwa basanga ari ikintu cyiza.

Ati ” Birumvikana neza rwose ko niba umuntu abonye inkunga atasubira mu muhanda. Niba umushyize muri VUP, agahabwa amafaranga ahabwa abatishoboye buri kwezi bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, Noneho igiye guhabwa n’abafite ubumuga bo mu cyiciro cya mbere nibo tugiye guheraho. Byumvikane ko iyo nkunga uba umuhaye ishobora gutuma ubuzima bwe buhinduka ntasubire mu muhanda.”

Ndayisaba akomeza avuga ko hari abafite ubumuga bajya mu muhanda bitwaje ko nta bushobozi bafite nyamara ngo atari ukuri.

Ati ” Hari bake bameze gutyo, ariko abenshi twababonyemo ikibazo cy’imyumvire. Twizera ko iyi nkunga bagiye kujya babona izatuma umubare w’abajyaga gusabiriza mu muhanda ugabanuka.”

Aburira abatazava mu muhanda ko bazafatwa nk’izindi nzererezi zose bakajyanwa mu bigo byabugenewe byita ku nzererezi.

Ati “Hari igisanzwe cya Iwawa, i Nyamagabe hari kubakwa icy’abagore, abana kirahari i Gitagata. Bivuze ngo utazumva icyo tumusaba ntave mu muhanda kandi hari ubufasha yabonye azafatwa nk’inzererezi ajye kugororwa nk’abandi bose.

Asoza avuga ko hari kurebwa inkunga bajya bahabwa hakurikijwe ubumuga bafite, cyane ko ngo ufite ubumuga atagenerwa inkunga ingana n’ihabwa abatishoboye ariko badafite ubumuga.”

Ati ” Ugeneye inkunga utishoboye udafite ubumuga, uburyo yayibyazamo umusaruro ntibungana nk’ubw’ufite ubumuga. Urugero nk’uri mu kagare akeneye umusunika….”.

Mu nama y’abafite ubumuga itegura inama mpuzamahanga yabo izabera mu Bwongereza muri Nyakanga uyu mwaka, yabereye i Kigali ku wa Kabilu tariki ya 26 Kamena 2018, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Kaboneka Francis yavuze ko leta yiyemeje kwita ku bafite ubumuga ishyiraho amategeko abarengera, iharanira imibereho myiza yabo kandi ko itazabitezukaho.

Abafite ubumuga bashyizwe mu byiciro bitanu basaga ibihumbi 154, abo mu cyiciro cya mbere basaga ibihumbi 11. Biteganyijwe ko iyi gahunda ishobora gutangira mu ngengo y’imari y’umwaka utaha 2018/2019.

Ntakirutimana Deus