Abasigajwe inyuma n’amateka batewe impungenge no kutiyongera kubera imibereho

Abasigajwe inyuma n’amateka mu Rwanda barasaba ko bafashwa kugira imibereho myiza kuko ngo imibi babayemo ituma bagabanuka umunsi ku wundi.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo gikora ubushakashatsi (IPAR)mu 2011 bwerekanye ko abasigajwe inyuma b’amateka mu Rwanda basagaga ibihumbi 50 nyuma y’umwaka w’1994. Uyu mubare waje kugabanuka ugera ku basaga ibihumbi 36 nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Koperative iharanira imibereho myiza y’abasigajwe inyuma n’amateka Coporwa, Musabyimana Yvonne.

Ni nyuma yuko ku wa Kabiri tariki ya 26 Kamena 2018 hamuritswe ubushakashatsi ku bibazo biri mu miturire y’abasigajwe inyuma n’amateka bwerekanye ko umubare munini wabo udafite inzu, abandi batuye mu nzu zitujuje ubuziranenge.

Inzobere mu by’ubukungu Hanimana Jean Damascene wabumuritse yerekanye ko abagera kuri 30%(imiryango) itagira inzu ni ukuvuga ko ikodesha, igakodesherezwa cyangwa ikaba icumbitse mu bavandimwe babo. Mu karere ka Gasabo bagera kuri 57%. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku miryango 1848 yabo irimo 1143 iyoborwa n’abagabo na 705 iyoborwa n’abagore, yose ni iyo mu turere 11.

Abagera kuri 44% baba mu nzu z’ibiti, 68% mu z’ibyondo mu gihe izubatse zirimo sima bagera kuri 12,2%.

Ku bijyanye n’ubwisanzure bw’inzu abagera kuri 58% baba mu nzu zitagira amadirishya n’inzugi imbere.

33% baba mu nzu y’icyumba kimwe (ababyeyi bararana n’abana harimo n’abakuru), 42% baba mu z’ibyumba bibiri, 78% nta gikoni bagira, 51% nta bwiherero bagira mu gihe 80% bafite inzu zidakomeye(zitujuje ubuziranenge).

Muri rusange ngo imibereho yabo, inzu bacanamo, kurarana n’amatungo, inzu zitagira amadirishya n’inzugi ngo usanga bishyira ubuzima bwabo mu kaga, bitewe n’indwara zitandukanye bashobora kwanduriramo.

Musabyimana ati” Ni impfu zabiteye nubwo tutarakora isuzuma ngo turebe uko zihagaze, ariko imibare turayifite mu bushakashatsi twakoze muri 2011 na IPAR.”

Akomeza avuga ko izo mpfu ziterwa n’indwara bahura nazo kubera imibereho mibi babamo zirimo iz’umusonga, umutima n’izindi zituruka ku mwanda.

“Nk’uko twabigaragaje kuba abantu baba mu nzu zidafatika kuriya, zidakinze zimeze nabi kuriya mwabonye, bibagiraho ingaruka cyane…n’icyizere cy’ubuzima kikaba gitoya; ntibaramba.

Avuga ko harimo n’ikindi kintu cyo gushakana bahuje amasano bigatuma umubare w’abo ugabanuka kuko bibatera ibibazo by’ubuzima, dore ko akenshi ngo basanga bahuje amasano ya hafi.

N’ubwo ngo usanga abenshi bahabwa mituweli nk’abari mu cyiciro cya mbere, avuga ko hari ababura amafaranga asabwa ugiye kwivuza ugasanga nabwo bibagizeho ingarukq zirimo urupfu.

Asaba inzego zitandukanye guhagurukira iki kibazo.

Ati “Ni ikibazo kigomba guhagurutsa abantu bose, kigomba guhagurutsa leta, natwe ubwacu, kuko kumva mu mateka y’u Rwanda ngo habayeho abangaba ariko ntibakiriho ni ikintu kidakwiye…. na Loni ntiyabibona neza, tuba tugomba gusigasira igice runaka cy’abantu ngo kidashiraho.”

Yemeza ariko ko hari icyakozwe kuko ngo Abasenateri bagiye hirya no hino mu gihugu bareba imibereho y’abasigajwe inyuma n’amateka ngo bitabweho.
Umuyobozi ushinzwe ishami ry’imiturire n’imyubakire mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiturire( Rwanda Housing Authority-RHA), Muhire Janvier ko babonye ikibazo cy’imiturire bagiye gukorana n’inzego z’ibanze basanzwe bafatanya ngo barebe icyakosorwa ku bibazo by’imiturire byagaragajwe. Asaba kandi abagenerwabikorwa nabo kwitw ku nzu baba bahawe, birinda kuzangiza bazicanamo cyangwa bazisenya. Muri rusange leta yabubakiye inzu zisaga 700. Asaba kandi ko bahabwa ubu bushakashatsi bagakorana n’inzego z’ibanze bakareba ukuri kw’ibirimo bagatanga umurongo w’icyakorwa.

Ntakirutimana Deus