Musanze: Mu murenge wa Cyuve hatoraguwe imbunda

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yatoraguye imbunda yo mu bwoko bwa AK47 mu Murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyaruguru CIP Hamuduni Twizeyimana yatangarije Energy Radio ko babonye iyo mbunda yo mu bwoko bwa AK47 ku bufatanye n’abaturage.Yatoraguwe ibonywe n’abanyeshuri bavaga ku ishuri aho yari iri mu Mudugudu wa Mwirongi mu Kagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve, ku wa Gatatu tariki ya 27 Kamena 2018.

Ati ” Mu ma saa Saba abaturage batubwiye ko hari imbunda babonye mu gashyamba, polisi ijyayo isanga irahari iri mu mufuka. Bigaragara ko ari nk’umuntu waje akayihajugunya.”

Akomeza avuga ko ari nk’umuntu w’umugiranabi wabonye ayifite kandi ntacyo yayikoresha cyangwa atayitanga ahitamo kuyishyira ahabona ngo ibashe gutoragurwa.

Uyu muvugizi akomeza avuga ko nta gikuba cyacitse, ariko yibutsa buri wese utunze imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuyitanga kuko ngo bihanwa n’amategeko.

Mu myaka yashize muri aka karere havuzwe abaturage bakoranaga n’umutwe wa FDLR urwanya leta y’u Rwanda, havugwamo ibyo kwinjiza intwaro mu Rwanda ndetse bamwe muri bo bahamwa n’icyo cyaha. Muri icyo gihe kandi uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve wari ukurikiranywe muri uwo mugambi yishwe arashwe ubwo yageragezaga kwiruka nk’uko byatangajwe na polisi icyo gihe.

Ntakirutimana Deus