Jenoside: Umunyarwanda Rukeratabaro yahanishijwe gufungwa burundu

Ubutabera bwo muri Suwede bwahanishije igihano cy’igifungo cya burundu Umunyarwanda Rukeratabaro Théodore ufite ubwenegihugu bwa Suwedi, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya jenoside.

Uyu mugabo yageze muri Suwedi mu 1998 abona ubwenegihugu mu mwaka wa 2006 aho yiyise Tabaro Théodore.

CNLG irashimira ubutabera bwo muri Suwedi ku gihano cyahawe Umunyarwanda Rukeratabaro Théodore wahamijwe icyaha cya Jenoside.

Kuwa gatatu tariki ya 27 Kamena 2018 nibwo Urukiko rw’Akarere rwa Stockholm muri Suwedi rwahanishije Rukeratabaro w’imyaka 50 usanzwe aba mu Mujyi wa Örebro igihano cy’igifungo cya burundu nyuma yo kumuburanisha rugasanga ahamwa n’ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa kuwa 27 Nzeli 2017.
Rukeratabaro Theodore w’imyaka 50 y’amavuko akomoka mu karere ka Rusizi, Umurenge wa Mururu ,Akagari ka Kabahinda ahahoze hitwa Komine Cyimbogo, Segiteri Winteko.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Rukeratabaro Théodore yari umujandarume akaba yaragize uruhare mu gukora Jenoside muri segiteri Winteko akomokamo, Nyakanyinya na Mibilizi ahari harahungiye Abatutsi benshi.
Ku itariki ya 9 Mata 1994 , Rukeratabaro afatanyije n’abandi nka Karemera Modeste wari umucamanza, Katabarwa Jean wari Konseye, Nsengumuremyi Jean n’izindi Nterahamwe nyinshi zo ku Winteko hamwe n’abandi bajandarume yayoboye igitero cyahitanye Abatutsi benshi muri Winteko nyuma yo kubavumbura aho babaga bihishe mu mashyamba n’ibihuru kandi bagafata abagore n’abakobwa ku ngufu.
Ku itariki ya 13 Mata 1994, yayoboye igitero giturutse ku Winteko cyagiye kwica Abatutsi bari bahungiye ku ishuri ribanza rya Nyakanyinya. Igitero cyishe abahungiye kuri iri shuli cyarimo Interahamwe ziturutse muri Segiteri za Mururu, Nyakanyinya na Winteko cyishe Abatutsi basaga ibihumbi bitatu, bicishwa amasasu, gerenade, imihoro n’amahiri maze abagabo, abagore n’abana bari bahahungiye hafi ya bose baricwa.

Rukeratabaro Theodore kandi yayoboye igitero cyaturutse ku Winteko kijya gufatanya n’abandi kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi gatolika ya Mibilizi ahishwe Abatutsi benshi mu mpera z’ukwezi kwa Mata 1994.
Rukeratabaro kandi yagize uruhare rukomeye mu iyicwa ry’Abatutsi bo muri Winteko bari bahungiye muri Sitade ya Rusizi (yitwaga sitade Kamarampaka icyo gihe), aho yagiye yitwaje lisiti afatanije n’abasirikari bagasohora bamwe muri abo Batutsi bakajya kubicira ahitwa mu Gatandara. Aha mu Gatandara hakaba hariciwe mu buryo bw’agashinyaguro benshi mu Batutsi babaga batoranijwe mu bandi muri sitade Kamarampaka.
Uretse Rukeratabaro Théodore, wahanishijwe igifungu cya burundu n’urukiko rw’Akarere rwa Stockholm, ku itariki ya 15 Gashyantare 2017, urukiko rw’ubujurire rwa Svea muri Stockholm, rwashimangiye igifungo cya burundu cyari cyarahawe Claver Berinkindi,Umunyarwanda wabonye ubwenegihugu bwa Suwedi mu 2012 nyuma yo gusanga ahamwa n’ibyaha bya Jenoside yakoreye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare ndetse na Stanisilas Mbanenande wahanishijwe igifungo cya burundu kuwa 20 Kamena 2013 kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye.

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) irashimira ubutabera bw’iki gihugu kuri ubu butabera bwatanze.

CNLG irasaba ibindi bihugu byose gufatira ku rugero rwiza rwa Suwedi no kubahiriza inshingano zabyo mpuzamahanga bigakurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari ku butaka bwabyo cyangwa bikabohereza kuburanishirizwa mu Rwanda nk’uko biteganywa n’Umwanzuro 2150 w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro ku isi.

U Rwanda rumaze gutanga impapuro zo gufata no guta muri yombi abakekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi 914, mu bihugu bya Afurika, Uburayi na Amerika ya ruguru, ababuranishijwe n’ibyo bihugu bakaba ari 22 naho aboherejwe mu Rwanda akaba ari 18.

Ntakirutimana Deus