Ba Meya baratorwa nta we uturuka i Kantarange ngo aze aterekwemo- Kaboneka
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka ntahuza n’abavuga ko abayobozi bashyirwa mu myanya batatowe n’abaturage, ni mu gihe bamwe mu baturage bavuga ko batazi uko abo bayobozi bajyaho.
Ni mu gihe hirya no hino mu Rwanda, abagize komite nyobozi y’uturere bamaze iminsi begura, bamwe mu baturage bakavuga ko hari abo batazi uburyo bajyaho. Abaturage bavuga ko bajya kubona nk’umuntu wavukiye mu gace runaka atahaheruka ariko bajya kumva ngo yabaye umuyobozi cyangwa uwo batazi muri ako karere abaye Meya.
Minisitiri Kaboneka avuga ko nta muyobozi w’akarere ufatwa ngo yicazwe ku ntebe y’ubuyobozi atatowe n’abaturage.
Kaboneka ati “Ni ikibazo cyo gusobanukirwa ba Meya baratorwa, nta we uturuka i Kantarange ngo aze aterekwe aho, agomba kunyura mu nzira ziteganyijwe….. agomba kuba kandi atuye aho hantu, ahakorera cyangwa ahakomoka”.
Akomeza avuga ko utorerwa uyu mwanya azamuka nk’umujyanama kandi mbere yo gutorwa yiyayamariza imbere y’abaturage. Aba baturage kandi ngo baba bamubonyeho ubushobozi mu bantu batandukanye baba biyamamaje, dore ko baba bamuhisemo ngo abahagararire.
Ku kijyanye nuko ajya ku mwanya runaka yamenyekanye, Kaboneka avuga ko usanga hari abaraguza imitwe ngo kanaka niwe utorwa ariko ngo hari igihe birangira atari we utowe. Ibi abihuza nuko mu matora ya perezida w’igihugu runaka usanga hari uwo abanyamakuru baha amahirwe runaka ko ari we uzatsinda amatora.
Ibi Kaboneka yabitangaje mu kiganiro Ubyumva ute? cyatambutse kuri KT Radio ku wa Mbere tariki ya 4 Kamena 2018.
Kaboneka aherutse gutangariza The Source Post ko kwegura kw’abayobozi bigaragaza intambwe imaze kugerwaho ku bijyanye n’imiyoborere, kuko ngo umuntu yarahawe inshingano akabona atazuzuza ari byiza kuzisezeraho, zigahabwa undi.
Uyu muyobozi avuga ko hari abayobozi beguzwa(birukanwa) na njyanama kubera amakosa, ariko ko hari n’abasezera kubera impamvu zabo bwite.
Ntakirutimana Deus
Mwambariza Kabonera uko Rutabingwa yaje kwiyamamariza i Jabana, atahatuye, atahakomoka ntagire n’igikorwa ahakorera?