Loni yirukanye umunyamategeko wayo washinje ingabo z’u Rwanda kwica abasivili

Urwego rw’ingabo za loni zibungabunga amahoro muri Centrafrique(Minusca) rwirukanye umunyamategeko warwo washinjaga ingabo z’u Rwanda kwica abasivili.

Inkuru The Source Post ikesha BBC ivuga ko Juan Branco wirukanywe yari yarahawe akazi na Minusca nk’umuhanga wigenga mu bujyanama ku bijyanye n’urukiko mpanabyaha rudasanzwe rushya rushinzwe gukora iperereza ku byaha byo mu ntambara n’ibikorerwa ikiremwamuntu.

Uyu munyamategeko ashinja izi ngabo kwica abaturage 30 mu murwa mukuru Bangui mu kwezi gushize.

Minusca ivuga ko yarenze ku masezerano bari bagiranye. We avuga ko yamwirukanye kuko ifite icyo yikeka.

Ingabo z’u Rwanda hirya no hino ku Isi aho ziri mu butumwa bw’amahoro zishimwa ko zikora kinyamwuga mu bikorwa byo kurengera uburenganzira bw’aho ziyambajwe.

Ibyo biherutswe gushimangirwa na Gen (Rtd) Romeo Dallaire mu ruzinduko rwe rwa kabiri yagiriye mu kigo cy’amahoro cya Nyakinama muri uku kwezi, ni nyuma yo kuva ku buyobozi bw’ingabo za Minuar, zari mu Rwanda mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi.

Ntakirutimana Deus