Kicukiro: Urubyiruko rutitabira gahunda za leta ruhomba byinshi

Muri gahunda zitandukanye za leta zirimo umuganda, inteko z’abaturage n’ibindi ngo niho hatangarizwa gahunda za leta zigamije gufasha mu kuzamura imibereho y’abaturage.

Izi gahunda ariko ngo usanga urubyiruko rutazitabira. Uku kutazitabira ngo ni igihombo ku rubyiruko kuko ngo abatabizi bicwa no kutabimenya nk’uko byemezwa na Bayingana Emmanuel, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kicukiro ushinzwe imibereho myoiza y’abaturage.

Ibi byagarutsweho mu nteko rusange y’urubyiruko rw’akarere ka Kicukiro yabaye ku Cyumweru tariki ya 2 Kamena 2018.

Urubyiruko rumwe ngo usanga bidakozwa iby’izi gahunda nyamara ngo ari isoko yazifasha kugera kuri byinshi.

Bayingana ati” Nk’umuganda urubyiruko ruracyumva ko atari ikintu cyarwo ko ugenewe ababyeyi babo gusa. N’inteko y’abaturage ugasanga ntibayitabira kandi haganirirwamo byinshi ku bijyanye na gahunda za leta. N’iyo mirimo biciye muri izi nteko kuko ntiwatera imbere udafite amakuru.”

Uyu muyobozi avuga ko usanga izi nteko z’abaturage zitabirwa n’urubyiruko ruke, kimwe n’umuganda, ahubwo urubyiruko rugakunda kwitabira umuganda uru rubyiruko rwitegurira.

Asoza avuga ko abatitabira ibi bikorww bahomba, kuko batabona ayo makuru akwiye.

Ibi byemezwa na Maniraguha Emmanuel umwe mu bihangiye imirimo akaba no mu bahagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko mu murenge wa Gahanga. Avuga ko bahora babakangurirwa kuba ba rwiyemezamirimo kandi ko ushaka kuba we abyaza umusaruro amahirwe yose acicikana hirya no hino harimo n’izo nama.

Ati” Umuganda n’inteko z’abaturage tugomba kubyitabira kuko hari nk’udafite telefoni igezweho azajya areberaho amakuru, ubuyobozi buba bwamanutse kugirango ayo makuru yose atangwe. Akenshi muri izi gahunda niho akarere na leta bacisha ya makuru. Ndashishikariza urubyiruko kuzitabira kuko tuzavamo byinshi. Utahagera aracikanwa cyane.”

Avuga ko hari urubyiruko rutaramenya akamaro ko kwitabira gahunda za leta, nyamara ngo inshuro zose yagiyemo yumviyemo byinshi yanahereyeho yiteza imbere.

Musonera Abdou ukora mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB)ushinzwe gukurikirana ibijyanye no guhanga umurimo akangurira uru rubyiruko guhaguruka rugakura amaboko mu mufuka, rukitabira na gahunda za leta kugirango rwiteze imbere rubikesha inama zitandukanye zitangirwa muri izi gahunda cyane ko ngo nta munyagara w’ifaranga ubaho.

Urubyiruko rwitabiriye iyi nteko ya 11 rweretswe amahirwe rwabyaza umusaruro; arimo gusaba inguzanyo muri VUP, kwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro leta ikabafasha kubona ibikoresho no kugana ibigo bya leta bifasha urubyiruko n’abagore kubona ingwate ibafasha mu kwihangira imirimo.

Ntakirutimana Deus