Kiliziya Gatolika iri gufasha urubyiruko gukura amaboko mu mufuka

Kiliziya Gatolika mu Rwanda ihereye ku mvugo y’Umushumba wayo ku Isi, Papa Francis ukunze kuvuga ko Isi idakeneye urubyiruko rw’inkorabusa yatangiye gufasha urwo rubyiruko rwibumbiye muri za korali, imiryango ya agisiyo Gatolika n’amatsinda yo gusenga gukora ibikorwa biruteza imbere.

Ubusanzwe ibi byiciro byajyaga bibaho ababigize bagamije kuririmba no gusenga, ariko guhera muri Mutarama uyu mwaka, Kiliziya Gatolika yatangiye kubifasha kwiremamo ibimina bigamije ibikorwa bibyara inyungu zo kwinjiza n’amafaranga. Ibyo byagezweho hifashishijwe inkunga y’ amafaranga y’u Rwanda miliyoni 25 Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB) rwateye kiliziya ngo ifashe uru rubyiruko muri ibi bikorwa bitandukanye.

Padiri Munyangaju Leonard, Umunyamabanga w’akanama k’Abepisikopi gashinzwe iyogezabutumwa ry’urubyiruko mu Rwanda (CEPJ) avuga ko bahagurukiye gufasha urubyiruko muri iyo nzira.

Ati ” Nyuma yo kuruhuza n’Imana tugeregeza no kururebera ejo hazaza. Ejo hazaza habo tugomba kubafasha kubigiramo uruhare…. nka kikiziya Gatolika ibinyujije ku bashumba ba diyoseze za Butare na Gikongo bagiye bashishikariza urubyiruko kwibumbira mu bimina, amashyirahamwe na koperative zibafasha kwiteza imbere. Nyuma y’umurimo bakora wo gusenga, kuririmba nk’abari muri kolari n’miryango ya agisiyo Gatolika hari ibikorwa bakora bibayobora ku mana ariko Kiliziya yifuza ko aho bahurira haba n amahirwe akomeye byo kugirango biteze imbere.”

Akomeza avuga ko inkunga bahawe yatumye bagera kuri byinshi, ati “Dufashijwe na RGB tumaze kugera kuri byinshi. Guhera mu kwa mbere muri diyoseze zose hari ibimina bishyashya byahavutse, biciye mu kwegeranya ubushobozi bwo muri bya byiciro… Cyangugu, Kibungo bakora ibimina bagenda bashyiramo bike.

Bategura ibikorwa bigaragara. Byazamutse bitewe n’ubukangurambaga kiliziya yagiye ikora. Muri buri diyoseze hari ibimina 12 bifatika. Turi no muri gahunda zo kubasura tugamije kubaha ubujyanama no kubakorera ubuvugizi ngo babe n’icyitegerezo ku bandi batari batangira ibi bikorwa.

Padiri Munyangaju akomeza avuga ko kwibumbira muri bimina bituma urubyiruko rwerekeza umutima mu gukora bigatuma rutishora mu bikorwa bibi.

Ati “Kubabumbira muri ibyo bimina bituma batishora mu ngeso mbi, kuko ufite icyo akora ntashobora kujya ku buraya, mu biyobyabwenge mu bujura hari ibindi tuba tubarinze kuko aba abona ko muri wa murimo ariho hari ubuzima bwe buri imbere, kandi tugomba kubaka imibereho yabo ariko tukabashyiramo n’igitekerezo cy’uko bagomba no gukorera igihugu ndetse na barumuna babo bakazasanga hari aho bageze bityo bazabone ko kugirango bakuru babo cyangwa ababyeyi babo babeho ari uko bahagurutse bagakora, nabo bagendere muri uwo murongo.”

Urubyiruko rwahawe ayo mahirwe narwo ngo rugomba gufasha rugenzi rwarwo, ati ” N’ubwo twakoze ubukangurambaga mu bushobozi twari twahawe na RGB hagombye kuvukamo ubundi bushobozi, igikorwa twakoze ku bufatanye kigakorwa natwe ubwacu, ikimina cyavutse kigafasha ikindi kuvuka, abahuguwe bagahugura abandi. Papa Francis yavuze ko Isi idakeneye urubyiruko rw’inkorabusa. Niba udakoze Isi irakujyana aho ishaka kandi mu bibi, ariko niba ukoze urajya aho witeguriye maze ubuzima bwawe bw’ejo hazaza ube ubugizemo uruhare.”

Umuhuzabikorwa mu biro by’abepisikopi Gatolika mu Rwanda bishinzwe urubyiruko Casimir Bizimana avuga ko iyi nkunga iri gufasha uru rubyiruko kwiteza imbere. Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira ibi bimina, ikimina kizahiga ibindi mu Rwanda kizahabwa inkunga y’ibihumbi 500, mu gihe ikizaza imbere muri buri Paruwasi kizahabwa ibihumbi 100. Ibi bizagera muri paruwasi 162 mu 194 zigize u Rwanda ni ukuvuga ko havanywemo izo muri arikidiyoseze ya Kigali.

Bimwe mu bimaze gukorwa birimo kubumbira urubyiruko mu bimina, ubwo uru rubyiruko rwari mu Nteko Rusange yabereye i Kabgayi guhera tariki ya 31 Gicurasi kugera ku ya 3 Kamena 2018, urubyiruko ruserukira urundi muri za diyoseze zerekanye aho ibi bimina bigeze bikora.

Ibikorwa by’ikimina Roho nzima mu mubiri muzima cya Paruwasi Gahara muri Diyoseze ya Kibungo cyatowe nk’igihiga ibindi aho uribyiruko rwaho rufatanyije n’ababyeyi bafasha urubyiruko kwiga imyuga irimo ububaji, abandi bakora ibikorwa by’ubuhinzi bw’inanasi, abandi borora ihene mu gihe abandi borora inzuki. Bihoyiki Theophile uhagarariye urubyiruko muri iyi diyoseze avuga ko bazakomeza gushishikariza urundi rubyiruko kwibumbira muri ibyo bimina bakiteza imbere.

Ku mwanya wa kabiri haje Diyoseze ya Cyangugu ahari ikimina cy’urubyiruko rugize kolari ikora ibikorwa bitandukanye birimo itorero, orchestre, mu gihe Kabgayi na Gisenyi ziri ku mwanya wa 3.

Hejuru ku ifoto: Urubyiruko rwo muri Diyoseze ya Kibungo rwigishwa kubaza

Ntakirutimana Deus