Amayeri ya Mobutu yo gushaka kumenyekanisha ‘Zaïre’ yahuje ibihangange mu iteramakofe, Isi irahurura

Zaïre yari ikeneye gukomeza kwamamara, Perezida Mobutu Sese Seko ashaka gukomeza guhugenza aba-Zaroïs mu myidagaduro, imikino na muzika, ategura umukino w’abateramakofe bari aba mbere ku isi ngo ubere i Kinshasa.

Ni umukino wabaye ku itariki nk’iyi mu 1974, ku munsi nk’uyu ku wa gatatu, wahuje uwari ufite ikamba ry’isi mu iteramakofe ry’abaremereye kandi wari utaratsindwa na rimwe George Foreman hamwe na Muhammad Ali wahoranye iryo kamba.

Hari abavuga ko uyu mukino ari cyo gikorwa cya siporo gikomeye cyaranze ikinyejana gishize cya 20.

Aba Banyamerika bemeye gukinira kuri stade du 20 Mai i Kinshasa (ubu yitwa Tata Raphaël) kuko bishyuwe na leta miliyoni eshanu z’amadorari buri umwe nk’uko Mohammad Ali yigeze kubyemeza.

Foreman wari ufite imyaka 25 ntiyashakaga gutakaza ikamba rye imbere ya Ali w’imyaka 32 warihoranye, yari nk’intambara ikomeye cyane mu iteramakofe, hari harabuze ubundi bahura, isi yose yararebaga.

Abantu 60,000 bagiye kuri stade kwihera ijisho, bivugwa ko abantu bagera kuri miliyari imwe barebye uyu mukino, wahise uca agahigo w’igikorwa cyarebwe n’abantu benshi kiri kuba ku isi icyo gihe.

Bivugwa ko uyu mukino watanze umusaruro ugera kuri miliyoni $100 mu kugurisha uburenganzira bwo kuwureba uri kuba.

Mohammad Ali yatsinze Foreman mbere y’uko Round ya munani irangira amukubise igipfunsi kimutura hasi ubutabasha guhaguruka ngo akomeze kurwana (Knock-Out).

Kuri uyu mukino nibwo havutse uburyo bw’imikinire mu iteramakofe bwitwa ‘Rope-a-dope’ bwitirirwa Ali, bwo kunaniza uwo muhanganye utamusatira ahubwo umureka akagusatira wowe ukamucenga kugeza ananiwe.

George Foreman nyuma yatangarije ibinyamakuru muri Amerika ko yamaranye imyaka umujinya wo gushaka uko azishyura Ali mu wundi mukino, ariko ntibyashobotse.

Kuva mu 1981 aba bagabo babaye inshuti zikomeye cyane, Foreman yagize ati: “Naje kwemera ko nta wundi mukino umeze nk’uyu wari kuzongera kubaho hagati yacu, naratsinzwe ndabyakira”.

Mu 2012 Foreman yabwiye ikinyamakuru Daily Telegraph ko guhera mu 1984 nta muntu wari inshuti ye y’amagara mu buzima bwe nka Ali.

Mu 2003 yagize ati: “[Ali] ni umugabo nyamugabo nabonye mu buzima bwanjye bwose. Si umuteramakofe w’igihangange, ibyo arabirenze. Ni umuntu w’impano, ni umuntu mwiza. Ibintu byose Amerika yakabaye byo, ni Muhammad Ali”.

Uyu munsi hashize imyaka 45 uyu mukino ubaye, abenshi bariho muri iki gihe ntabwo ari uw’igihe cyabo ariko baracyumva ibyawo ndetse n’ibyawukurikiye byabaye urugero rw’ubucuti bukomeye ku bakabaye ari abakeba.

Uyu mukino wakinweho filimi n’amashusho mbarankuru (documentaries) binyuranye, iyamamaye cyane ni “When we were kings”.

Muhammad Ali yakinnye indi mikino myinshi ikomeye nyuma ariko “Rumble in the Jungle” ntabwo izibagirana mu mateka muri Afurika by’umwihariko mu karere no muri DR Congo.

Muhammad Ali yapfuye mu 2016 afite imyaka 76, mu bari batwaye isanduku ye b’icyubahiro harimo inshuti ye George Foreman ubu ni umusaza w’imyaka 70.

Inkuru dukesha BBC