Mugabe yashyinguwe mu buryo buciriritse mu cyaro yabyirukiyemo

Abenshi muri Afurika bamufata nk’intwari yaharaniye ubwigenge bwa Zimbabwe agahambiriza abakoloni b’abongereza bakolonije iki gihugu, na nyuma akabakurikirana akabambura ibikingi bari baranyaze abanya-Zimbabwe.

Nguwo uwo bitaha Muzehe Robert Mugabe wayoboye igihe kinini Zimbabwe washyinguwe .

Bwana Mugabe yapfuye ku itariki ya 6 y'uku kwezi kwa cyenda afite imyaka 95
Isanduku urimo umurambo wa Mugabe wapfuye ku itariki ya 6 Nzeri afite imyaka 95

Yashyinguwe ku ivuko mu masaha nyuma ya saa sita mu muhango wo mu muhezo, muri kilometero hafi 100 mu majyaruguru y’umurwa mukuru Harare. Uyu.muhango wahuje abantu 200. Aho yashyinguwe ni ukubahiriza icyifuzo cye akiriho ko yazashyingurwa aho yabyirukiye kandi ntashyingurwe n’abamuhiritse ku butegetsi.

Umurambo we wakomeje guteza ubushyamirane hagati y’umuryango we na leta ya Zimbabwe.

Mugabe yapfuye ku itariki ya 6 y’uku kwezi kwa cyenda afite imyaka 95. Yaguye mu bitaro byo muri Singapour aho yari amaze amezi yivuriza.

Umurambo we wari umaze icyumweru gishize ubitse mu rugo rwe rw’i Harare.

Mugabe, umuntu ukomeye waranze politiki ya Zimbabwe n’Afurika, yashyinguwe mu buryo buciriritse.

Uwo muhango wo mu muhezo wo kumushyingura wabereye mu cyaro cy’aho yaragiriye inka akiri umwana mu gace k’imirima y’imigende ndetse akanahakinira n’inshuti ze.

Ni gahunda yahindutse ku munota wa nyuma, bamwe bemeza ko umuryango we washakaga gukurikiza ibyifuzo bye.

Gushyingurwa kwe aha i Zvimba mu ntara ya Mashonaland West iruhande rw’ahashyinguye nyina n’abavandimwe, bitandukanye cyane n’imva yari irimo kubakwa ku musozi w’i Harare nkaho kumushyingura hihariye ho mu irimbi ry’intwari.

Aho ni ho leta yamuhiritse ku butegetsi mu mwaka wa 2017 yari yarashatse ko ashyingurwa.

Gushyingurwa kwe kwasoje ibyumweru byari bishize leta n’umuryango we bashyamiranye.

Ntakirutimana Deus