Congo Kinshasa: Indege yaguye ku nzu z’abaturage i Goma

Indege nto yo mu bwoko bwa kajugujugu mu gitondo cyo kuri iki cyumweru yakoze impanuka igwa mu gace gatuwe kitwa Mapendo ahazwi cyane nka Birere mu mujyi wa Goma, nkuko umunyamakuru wa BBC abyemeza.

Umwotsi wagaragaye ari mwinshi uva ku muhanda witwa Avenue Kirambo muri Mapendo aho iyi ndege yaguye hejuru y’inzu y’abatuye hano.

Hari amakuru avuga ko iyi ndege yari itwaye abantu barenga 10, abategetsi ntibaremeza umubare w’ababa basize ubuzima muri iyi mpanuka, mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bikomeje.

Indege y’ingabo za DR Congo yari yarabuze yabonetseImpanuka ya gariyamoshi yahitanye 33 muri DR CongoMuri Kongo baracatora ibiziga nyuma y’impanuka y’ubwato

Umunyamakuru wa BBC avuga ko iyi ari indege ya kompanyi ya Busy Bee yari ihagurutse ku kibuga cy’indege cya Goma ikagira ikibazo igihaguruka.

Imodoka zizimya umuriro zatabaye zijya kuzimya iyi ndege yaguye muri aka gace gatuwe n’abantu mu burasirazuba bw’umujyi wa Goma.

Mu kwezi gushize indege y’ubwikorezi ya gisirikare yo mu bwoko bwa Antonov 72 yari mu mirimo yo gutwara ibikoresho by’umukuru w’igihugu cya DR Congo yakoze impanuka ihitana abari bayirimo.

Iyo ndege yari yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Goma igana i Kinshasa, yabonetse hashize iminsi ine iburiwe irengero, iboneka mu ntara ya Sankuru.

Indege nto yaguye uyu munsi mu gace ka Mapendo bivugwa ko yari igiye mu gace ka Butembo muri iyi ntara ya Kivu ya ruguru.

Ikigo gishinzwe iby’indege za gisiviri muri DR Congo ntacyo kiratangaza kuri iyi mpanuka yabaye kuri iki cyumweru.

Inkuru The Source Post ikesha BBC