Intumwa ya Komisiyo y’amatora Jean-Pierre Kalamba

 

 

 

 

 

 

Iyi komisiyo ivuga ko yasabye abatekinisiye bayo gukora ibishoboka amatora akabera igihe, ariko ngo hashobora kubaho irengayobora.

Bimwe mu biri gukorwa birimo gushyira uburyo bw’ibanga mu mashini zizifashishwa mu matora.  Aha niho avuga ko igihe cyari giteganyijwe gishobora kwiyongeraho iminsi  4,5,7, 10  cyangwa 114.

Ukuri ku bivugwa kuri buze gutangazwa na Perezida w’iyi komisiyo uyu munsi saa Cyenda ku isaha yo muri Congo.

Mu minsi yashize imashini zizafasha mu matora, abatavuga rumwe na leta bita imashini zo kwiba amajwi(machines a voler) ziherutse gushya ubwo ibiro bya Ceni byafatwaga n’inkongi y’umuriro. Izisaga ibihumbi 7 icyo gihe zarakongotse.

Ntakirutimana Deus