Abatsindiye indishyi mu rubanza rwa Neretse bibutswa icyatuma bazihabwa
Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA
Abantu 18 baherutse gutsindira indishyi mu rubanza rwa Neretse Fabien, ukomoka i Mataba muri Gakenke wahamijwe ibyaha bya jenoside, abiyambaje imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bagirwa inama zabafasha gutuma babona indishyi batsindiye.
Guhabwa ubutabera kuri abo batsindiye izo ndishyi ni uko bahabwa ibyo batsindiye. Ni muri urwo rwego abagera kuri 6 batsindiye izo ndishyi mu rubanza rwa Neretse wakatiwe imyaka 25 y’igifungo n’urukiko rwa Rubanda rw’i Bruxelles mu Bubiligi, nyuma bigashimangirwa n’izindi nkiko yagiye yiambaza, beganiriye n’abanyamategeko bo mu muryango Haguruka ngo ubagire inama yuko bazabona izo ndishyi.
Murekatete Jeanne d’Arc ukora muri Haguruka avuga ko hari ibyo baganiriye na bamwe muri bo, bakabwira inzira banyuramo. Agira ati “Nirwo rubanza rwaregewemo indishyi banazemerewe, igisigaye ni aho zizava. Twarabegereye umwe ku wundi, turabibabwira. Bibazaga uko bizagenda.
Ruriya rubanza rwaciwe hariya i Burayi ntabwo rwaza ngo rurangizwe nk’izindi manza, rugomba kuzaza rugakorerwa ibyo bita exequatur , ruzaza rujye mu rukiko rwo mu Rwanda ruterweho kasha yitwa exequatur rube rwarangirizwa mu Rwanda, niba hari umutungo wa Neretse.”
Mu byo bababwiye birimo gushaka amakuru ku mitungo ya Neretse nkuko Murekatete akomeza abivuga, ati “Twabagiriye inama yuko bagomba gushaka amakuru niba hari imitungo Neretse afite, kugirango bazafashwe. Abacikanywe twabibwiye parike ko bajya bafashwa mu kuregera izo ndishyi.”
Yungamo ko abo baregeye izo ndishyi bazahabwa ubutabera igihe bazishyuwe. Ati “Ubutabera buzaba ari ko hagaragaye imitungo ya Neretse, tukabafasha uko bateza kashe mpuruza, imitungo ye igafatirwa. “
Yungamo ko ubuyobozi bugomba kubafsha kumenya iyo mitungo. Abo batsindiye izo ndishyi kandi ngo bakwishyurwa n’imitungo yaba afite mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Gusa ngo biragoye ukurikije ko abashakishwa n’ubutabera ngo bagendaga bihishahisha banakurikiranwa hari imitungo myinshi bagurishije.
Abatuye mu gace ka Mataba, Neretse yari atuyemo bavuga ko ahafite inzu ndetse n’ishuri. Gusa ubuyobozi bwa ACEDI Mataba bwigeze gutangariza The Source Post ko ishuri atari irye, ahubwo ko afitemo imigabane nkuko hari abandi barishinganye bayifitemo.
Bamwe mu baturage bavuga ko muri Mataba ahafite isambu nini ndetse ngo hari n’inzu afite i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.
Indishyi zisabwa Neretse zigera ku bihumbi 317 by’amayero, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 317, yatsindiwe n’abantu 18, tariki 30 Mutarama 2020.
Neretse Fabien, umunyarwanda w’imyaka 71 y’amavuko yahamijwe uruhare mu bitero byaguyemo abatutsi, I Mataba n’I Kigali I Nyamirambo. Yafatiwe mu Bufaransa aho yabaga kuva mu 1997, ajya kuburanishirizwa mu Bubiligi ahamwa n’ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu.
Umunyamategeko, Juvens Ntampuhwe, akaba n’umuhuzabikorwa w’umushinga RCN Justice &Democratie yatangarije The Source Post ko amarembo afunuguyeku bandi bashaka kuregera indishyi kuri Neretse.
Inkuru bifitanye isano:
Gakenke: Nubwo batanyuzwe n’igihano cyahawe Neretse hari icyabakoze ku mutima
Gakenke: Abaregera indishyi mu rubanza rwa Fabien Neretse baragirwa inama
Abagize Association ACEDI Mataba basanga kwitirira Neretse ishuri bashinganye bisa no kuribanyaga