Abakobwa batitabira amasomo y’ubukanishi ngo hari ibyo bahomye

Abakanishi hafi 1000 bamaze kwitwa bo babikesha ishuri ryigisha gukanika no gutwara ibinyabiziga (Mecanique Automobile) ryitwa EMVTC Remera(Expert Motor Vocational and Technical College). Abagabo bitabira muri rusange ngo ni benshi ariko ngo  muri rusange abakobwa usanga batitabira aya masomo uko bikwiye, bamwe babisanisha n’ingaruka z’umuco, nyamara ngo bari guhomba.

Aba hafi 1000 bamaze kubona impamyabumenyi zibemerera gukora uyu mwuga mu byiciro bine, icya kane cyazihawe ku Cyumweru tariki ya 3 Ukuboza 2017, mu muhango wabereye muri iki kigo.
Umuyobozi w’iri shuri Nshimiye Jaques avuga ko abo bigishije bose babibutsa ko bagomba gukora bagamije gushimisha abakoresha babo. Ati “Mukwiriye guharanira kugira success yo gushimisha umukoresha wanyu, ubaye unikorera, umukiriya burya ni umukoresha wawe, ukwiye guharanira kumushimisha.”

Uyu muyobozi avuga ko usanga abakobwa bitabira aya masomo ari bake ugereranyije n’abahungu. Ariko ngo n’abakobwa batangiye gukangukira aya masomo kuko ngo abayitabiriye yabagiriye akamaro, ku buryo abatarayitabira hari icyo bahombye. Kuri ubu ngo abakobwa bamaze kurangiza muri iri shuri bageze ku 8%.

Umuyobozi wa EMVTC yerekana ibyo bakora

Umuyobozi ushinzwe amasomo muri iri shuri, Nshimyumuremyi Eric, avuga ko abakobwa bitabira aya masomo atari benshi nkuko imibare y’abaharangije muri ibyo byiciro byombi abigaragaza.
Ati “Muri iki cyiciro dufite hafi 10 barangije. Muri rusange hamaze kurangiza abagera kuri 40 mu byiciro byombi. »

Akomeza avuga ko umukobwa ugize amahirwe yo kwiga aya masomo usanga abona akazi hanze kuko nabo baba bakenewe muri uyu mwuga, badakunze kwitabira. Atanga urugero ko hari 6 bize muri iri shuri bakora mu igaraji ryegereye iri shuri.

Bamwe mu bakobwa barangije aya masomo bavuga ko bagiye kuyiga babyishimiye, bakaba banakangurira bagenzi babo kuyitabira.

Mukamanzi Olive warangije muri mwaka wa 2016 ati “ Nabyize ari ibintu nkunda cyane kuko nabonaga imodoka igenda, numva mfite amatsiko yo kumenya, ese igenda byagenze gute, n’ibiyigize byose. Ariko ikintu nyamukuru cyanteye kwiga mekanike, ni uko Perezida wa Repubulika yahaye agaciro abana b’abakobwa, nanjye rero naratinyutse niga imyuga yitwaga iy’abahungu, ariko twaje kubwirwa ko natwe tutayihejwemo.”

Uyu mukobwa ngo yamaze kubona akazi mu igaraji muri Kigali, kandi ngo abona amafaranga avanamo amaze kumugirira akamaro. Yitabiriye kwiga aya masomo ubwo yari arangije umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.

Umwe mu bakobwa barangije aya masomo

Ku bakobwa batinya kujya munsi y’imodoka, ababwira ko nta kibazo biteye, hari imyambarire yabugenewe ku bakanishi itatuma bagira ikibazo na kimwe. Avuga kandi ko usanga hari bagenzi be bashakira amafaranga mu myuga mibi nk’uburaya n’ubujura, aho kwitabira aya masomo ngo biteze imbere babikesha ubumenyi bwabo.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Gasabo, Kimenyi Burakari yasabye Abanyarwanda kwivanamo imyumvire yo mu mateka ivuga ko imyuga ari amasomo y’abantu babuze ibindi biga, ahubwo ko ubu ari yo ikenewe ku isoko ry’umurimo mu Rwanda, rwashyize imbere gahunda yo guteza imbere ibihakorerwa kandi ngo ababikora byitezwe ko bazava mu biga ubumenyingiro.

 

Ati “Imirimo isaba ubumenyi ngiro ntabwo ari imirimo y’imburamukoro, ni ubumenyi umuntu yakoresha, ubushakashatsi bumaze kwerekana ko abarangiza mu masomo y’imyuga ari bo benshi bagira amahirwe yo kubona akazi kuko bibafasha kwihangira imirimo bagatangira kwikorera kandi bakajya ku isoko ry’umurimo bakabona akazi. Uwavuga ko uwiga imyuga aba yabuze icyo ajya kwiga yaba yibeshye, cyangwa akaba akigendera ku mateka, uyu munsi ushobora kwiga imyuga ukajya muri Kaminuza na Masters ndetse hari n’abarangiza mu yandi masomo bakaza no kwiga imyuga.”

Umuyobozi ushinzwe uburezi muri Gasabo

Akomeza avuga ko bazakomeza gushishikariza abakobwa kwiga imyuga kuko ari ingirakamaro mu guhangana n’ubushomeri binyuze mu kwihangira imirimo ndetse anashishikariza abarangije imyuga gutinyuka gukorana n’ibigo by’imari na za banki.

Ishuri EMVTC Remera ryashinzwe mu mwaka w’2013, abaryigamo bafashwa kubona impushya z’agateganyo zo gutwara imodoka. Kuri ubu abarangije uyu mwaka basaga 90% bamaze kubona uru ruhushya nkuko byemezwa n’ubuyobozi bw’ishuri.

Ntakirutimana Deus