Abadafite akayihayiho ka politiki barahomba- Abarwanashyaka bashya ba Green Party
Abayoboke bashya mu ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije- Democratic Green Party of Rwanda-DGPR, basanga kuba hari abanyarwanda batari muri politiki ari igihombo kuri bo no ku gihugu, bagashima intambwe ishyaka ryabo riri gutera
Iryo shyaka rivuga ko hari abanyarwanda basa n’abazinutswe ibijyanye na politiki, badashaka kuyikora cyangwa kujya mu mitwe ya politiki kubera ko hari abayikoresheje nabi igateza ibibazo bitandukanye birimo na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Kuwa Gatandatu tariki 22 Ukwakira, ubwo ryahurizaga hamwe urubyiruko n’abagore bo mu Mujyi wa Kigali baganirizwa kuri politiki, ibijyanye no kwihangira umurimo n’ibindi, Umunyamabanga Mukuru waryo Depite Ntezimana Jean Claude yavuze ko bagamije kubakundisha politiki nk’abashya muri iryo shyaka.
Ati “Barimo icyiciro cy’urubyiruko kuko ari zo mbaraga z’igihugu ndetse n’abari n’abategarugori nk’icyiciro cy’abagiye batinjira cyane mu bintu bya politiki , bakunda kwitinya bumva ko ari iby’abagabo.”
Yungamo ko urubyiruko barufasha kuzamukana ibitekerezo byabo no kubitanga, bagakura bafite umusingi mwiza wa politiki. Ni kimwe kandi n’abagore bafashwa gutinyuka politiki ntibayiharire abagabo bonyine.
Agira ati “Tubigisha ko ari ngombwa kugira uruhare mu mutwe wa politiki ku buryo ibitekerezo biyobora mu gihugu nabo haba harimo ibyabo. Ikindi ni uko nabo bagaragaza ibibazo byabo bigakorerwa ubuvugizi ”
Ntezimana akomeza avuga ko kuba hari abanyarwanda benshi badashamadukira ibya politiki hari icyuho bishobora gutera.
Ati ” Abenshi barahari babyuka bishakira imibereho, cyangwa bari mu myuga yabo, badaha agaciro ibintu bya politiki, badashaka no kujya mu mitwe ya politiki, ku buryo bagera n’igihe cyo gutora ugasanga barabaza ngo harya turatora iki? Batazi n’abakandida, cyangwa baba babazi bakaba badafite amakuru yabo arambuye y’ibitekerezo byabo yatuma babatora, ugasanga ntibayitabira.”
Bamwe muri bo ndetse ngo ntibitabira amatora, ikindi kuba batazi iby’abo bakandida hari uwo bashobora kwibeshyaho mu kumutora.
Ku bijyanye n’urubyiruko arwibutsa ko mu myaka iri imbere ruzaba ruri mu bayobozi b’igihugu, bityo ko rukwiye gukangukira politiki nkuko yabigenje ari hafi yo gusoza kaminuza, akinjira muri Green Party ndetse akazenguruka kaminuza ayishakira abarwanashyaka, ubu akaba hari aho ageze.
Ati “Tumaze imyaka 13 dutangiye ishyaka, biroroshye kubereka ko mu myaka 13, 15 cyangwa 20 bashora kuba bari mu bayobozi b’igihugu , bashobora nabo kuba barimo gutanga umusanzu mu nzego z’ibanze mu gihugu ari ba gitifu ari ba meya kuko buri mwanya wose uba ufite akamaro umuturage, kandi ntibashobora kubimenya batitabira bene izi nama.”
Ku ruhande rw’urubyiruko n’abagore basanga igihe kigeze ngo bitabire politiki kandi banayikunde kuko ifite akamaro. Basanga abatiyitabira bakiri mu icuraburindi.
Bizagiriherezo Mike w’ imyaka 22 , ukora ibijyanye n’ikoranabuhanga asobanura uko yumva politki.
Ati “Politiki ni ibintu byiza byanze bikunze iba ifitiye umumaro ikiremwamuntu cyangwa ibidukikije. Njyewe numva atari ibinyoma kuko iyo urebye ishyaka runaka, ibintu riba ryarakoze cyangwa ryaragezeho ni ibintu biba bigaragara bifite ibihamya.”
Yungamo ati “Politiki ni nziza iguha umurongo muzima wo kugenderamo ukaba unashobora no kuvamo umuyobozi mwiza nk’abo dufatamo nk’icyitegererezo, twe kuyitinya, mbona abatayitabira basa n’abari mu icuraburindi, barahomba cyane.”
Uwineza Frolence w’imyaka 24 usoje kwiga kaminuza mu by’icungamutungo avuga ko yitabiriye politiki anyuze muri iri shyaka kuko ngo ashaka kubona umuyoboro wo gucishamo ibitekerezo bye ndetse n’ibyifuzo bye.
Asobanura impamvu yahisemo iryo shyaka. Ati “Impamvu Green Party ari yo nahisemo, nabanje kurigenzura imikorere yabo numva ntibakora ibintu bibi, numva ibyo bakora nabishobora, numva nakwifatahya nabo ngo dukomeze guteza imbere igihugu.”
Zimwe mu nyungu yavanamo ngo ni ubuvugizi bakora bukaba bwamugirira akamaro ku bijyanye no korohereza urubyiruko n’abagore bashaka kuba ba rwiyemezamirimo boroherezwa mu gusora ndetse n’ibijyanye n’uburambe mu kazi.
Ibi byiciro kandi byatoye ababihagararira mu turere twabo, igikorwa gikurikira ibyakorewe mu tundi turere mu Rwanda.
Ntakirutimana Deus