Umukozi wa Leta yongerewe ibihumbi 300 Frw y’ishyingura

Leta y’u Rwanda yongereye ibihumbi 300 Frw ku mafaranga yari asanzweho yifashishwa mu gushyingura umukozi wayo witabye Imana.

Iteka riheruka ryagenaga ko umukozi wa leta wapfuye, hatangwa amafaranga ibihumbi 700 frw yo kumushyingura.

Ni ingingo yasohotse mu iteka rya Minisitiri w’Intebe no 024/03 ryo kuwa 19 /10/2022 ryerekeye indamunite z’abakozi ba leta n’amafaranga y’ishyingura.

Umutwe wa Gatatu mu ngingo ya gatandatu havugwamo amafaranga y’ishyingura. Ivuga ko iyo umukozi wa leta apfuye, urwego yakoreraga rugenera umuryango we amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe adakatwa yo kumushyingura.

Mu ngingo ya 7 havugwamo ko ayo mafaranga ahabwa uwo bashyingiranwe mu buryo bwemewe n’amategeko cyangwa umuzungura we. Iyo nta muzungura uhari, ubuyobozi bw’umurenge bugena undi muntu uyahabwa.

Ayo mafaranga atangwa mbere y’ishyingura. Icyo gihe kandi hasabwa kugaragaza icyemezo cyo kwa muganga cy’uko uwo mukozi yapfuye.

Iri teka rishyirwa mu bikorwa na minisiteri y’abakozi va leta n’umurimo ndetse n’iy’imari n’igenamigambi.

Aya mafaranga yongerewe mu gihe mu mwaka wa 2015, Leta yari yagennye ko amafaranga y’ishyingura aba ibihumbi 700 Frw.

Icyo gihe yongerewe avuye ku bihumbi 200 yatangwaga kugeza muri uwo mwaka. Ni ukuvuga ko icyo gihe yari yongerewe inshuro 350 ku ijana.

Aya mafranga yongerewe mu gihe ibijyanye no gushyingura uwapfuye bisigaye bihenda.

Icyo gihe muri 2015, Miniisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko yakoze ubushakashatsi mu turere icumi isanga igiciro cyo gushyingura kiri ku bihumbi 900 mu Mujyi wa Kigali mu turere two mu byaro akagera ku bihumbi 470.

Deus Ntakirutimana

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *