Kagame ategerejwe muri Zimbabwe

Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame ategerejwe muri Zimbabwe mu rwego rwo gushimangira imibare hagati y’icyo gihugu n’u Rwanda.
Iby’urwo ruzinduko byatangajwe na mugenzi we wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa. Ni nyuma y’amezi abiri Mnangagwa asuye u Rwanda ubwo yitabiraga inama ya Africa’s Green Revolution.
Mmangagwa yagize ati “Mu cyumweru gishize abarezi basaga 150 bavuye muri Zimbabwe bajya mu Rwanda biciye mu mibanire y’ibihugu byombi.  Aba banyamwuga bazasangiza ubumenyi abavandimwe bo mu  gihugu cy’inshuti yacu muri Afurika. Ibyo bizagira inyungu ku bana b’icyo gihugu cya Afurika.  Nzakira kandi Perezida Paul Kagame mu gihugu cyacu mu cyumweru.”
Mnangagwa ntiyatangaje igihe Kagame azagerera muri Zimbabwe.
Kagame na Mnangagwa

Source : News Day Zimbabwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *