Karongi: Abaturage basaga ibihumbi 10 bari mu bukene bukabije bari gufashwa kubuvamo

Abaturage basaga ibihumbi icyenda mu Karere ka Karongi bamaze kuvanwa mu bukene ku bufatanye bw’Akarere n’abafatanuyabikorwa bako, uru rugamba rugiye gukomeza ku bandi basaga ibihumbi 10 bari mu bukene bukabije muri aka Karere.

Ibi nibyatangarijwe mu inteko rusange y’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Karongi JADF, yateranye ku wa Kane tariki ya 06 Ugushyingo 2025. Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanya bikorwa mu iterambere rw’Akarere ka Karongi Uwiragiye Reymond yavuze ko gahunda yo gukura abaturage mu bukene kuva yatangira hari umusaruro iri gutanga.

Yagize ati

Iyi gahunda ya Graduation[ yo kuvana abaturage mu bukene] yagize akamaro kanini kuko hari abasaga ibihumbi icyenda bavuye mu bukene binyuze muri gahunda zinyuranye zabafashije kubuvamo, zirimo korozwa amatungo, guhambwa imbuto n’inyongeramusaruro bibafasha mu buhinzi bwabo ndetse no guhabwa akazi muri VUP  no kubashishikariza gukorana n’ibigo by’imari byo kubitsa no kugurizanya.”

Yakomeje anagaragaza zimwe mu mbogamizi zibangamiye gahunda ya Graduation ati “Iya ambere ni iy’imyumvire aho bamwe bavuga ko mu muryango wabo ntamukire wigeze uharangwa bagahora mu bukene kubera iyo myumvire . Ikindi ni abahora numva ko bagomba guhora bafashwa, n’inkunga bahawe bakayikoresha nabi bavuga ko bazongera gufashwa, ibi bikaba byaratumye abagera ku bihumbi 2000 umwaka ushize barasibiye muri iyi gahunda ya Graduation.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanya bikorwa mu iterambere rw’Akarere ka Karongi Uwiragiye Reymond

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ntakirutimana Julienne avuga ko bari mu rugamba rwo gukomeza gufasha abaturage kwikura mu bukene.

Ati:

Ubu abagera kuri 67% bamaze kuva mu bukene bukabije, uyu mwaka tukaba twaratangiye gufasha abagera ku 1088 bagomba kuzamuka hiyongereyeho n’abasibiye. Ubu icyo turi gukora ni uguhundura imyumvire y’abaturage ntibumve ko bagomba guhora barangamiye gufashwa, tubumvisha ko nabo hari icyo bashoboye gukora, tukabereka n’amahirwe ahari yo kubafasha kwikura mu bukene.Twavuga nk’imirimo ihari ikorwa binyuze muri VUP, kubahuza n’abafatanya bikorwa b’Akarere bakabafasha kwikura mu bukene no kubashishikariza kwibumbira mu makoperative n’amatsinda yo kubateza imbere.

Ubu mu Karere ka Karongi hari gukorerwa abafatabikorwa bagera kuri 84.

 

Gashonga Jean Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *