Zidane yasezeye mu gutoza Real Madrid

Zinedine Zidane watozaga ikipe ya Real Madrid yasezeye kuyitoza uyu munsi ku gicamunsi.

Abitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru yagiranye nabo kuri iki gicamunsi.

Uyu mufaransa w’imyaka 45 yari amaze imyaka 3 atoza Real Madrid, yinjiyemo mbere nk’umutoza w’abana nyuma mu 2016 aza kuba umutoza mukuru.

Nk’umutoza yaciye agahigo ko gutwara yikurikiranya inshuro 3 igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi.

Yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Umunya-Espagne Rafael Benitez muri Mutarama 2018.

Nta mpamvu itangazwa ku iyegura rye. Ni ikintu kitari cyitezwe n’Isi.

Zidane ati “Nafashe icyemezo cyo kudakomeza mu mwaka utaha w’imikino. Kuri njye no kuri buri wese ni igihe cy’impinduka. Gusa ntabwo cyari icyemezo cyoroshye. Iki ni icyemezo cyanjye. Wenda birashoboka ko ari ikosa. Ariko ndiyumvamo ko ari igihe. Iyo ntatekereza gutyo twashoboraga gukomeza gutsinda nyamara igihe kirageze. Ni gute nakomeza kubaza byinshi ku bakinnyi?Abakinnyi bakomeye bakeneye impinduka.”

Perezida w’iyi kipe Florentino Perez avuga ko ari icyemezo batari biteze.

Ati”Ntabwo twari tubyiteze na rimwe na gato, Zidane yabimbwiye ejo hashize. Ndamushimira akazi yakoze.”

Mu bigwi bye muri iyi kipe kandi yatwaye igikombe cya shampiyona.

Ntakirutimana Deus