Nagiye njyanye ishusho y’abana b’ ” impinja bonka imirambo ya ba nyina” Musenyeri Incimatata

Musenyeru Incimatata Oreste uri i Paris mu Bufaransa mu rubanza ruburanishwamo Barahira Tito na Ngenzi Octavien yagaragaje amateka mabi atibagirana mu mutima we y’ibyabereye i Kabarondo. Aya mateka akubiyemo abana bonkaga imirambo ya ba nyina, uruhare rwa Ngenzi na Barahira ni uruhe?

Hari abarwita ngo « urubanza rwa Kabarondo!» kubera ko ruburanishwamo Barahira Tito na Ngenzi Octavien bavuka i Kabarondo, babaye ba burugumesitiri ba Kabarondo, kandi baburana icyaha cya jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu baba barakoreye I Kabarondo. Urubanza mu bujurire rurakomeje. Ni urubanza ruri gukurikiranwa na sehene Emmanuel, umunyamakuru w’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, Pax Press ari nawp dukesha iyi nkuru.

Mu Rukiko rw’ubujurire rw’i Paris, mu gihugu cy’u Bufaransa, iburanisha rigeze ku batangabuhamya ku bwicanyi bwo ku Kiliziya cya Kabarondo, ahiciwe abatutsi barenga 2000 bari bahahungiye. Oreste Incimatata, wari Padiri mukuru kuva 1992, azi Kabarondo mu mibanire, mu rwokotsi no mu mirambo.

“Sinaje hano ‘gushinja cyangwa se gushinjura, naje kuvuga ibyo nabayemo ».

Umwinjiro w’uyu mutangabuhamya, ubwawo utumye muri iki cyumba cy’iburanisha abantu barebana nk’abatunguwe.

Hamenyerewe abatumijwe n’umushinjacyaha cyangwa se abaregwa. Amaso yose agaruka ku mugabo w’igikwerere, n’ibigango, n’ijwi rituruka mu gituza riremereye.

Nyuma yo kunaga ijisho ku kazu k’ibirahure abaregwa bicayemo, ati « ni jye wateguye Ngenzi n’umugore ku isakaramentu ryo gushyingirwa, ndanabasezeranya », nk’ikimenyimenyi ko twari tumaze igihe turi inshuti . Kugeza ari na Burugumestiri, cyane cyane ko nari namuzi kuva kera akiri mu mashuri abanza.

Nubwo muri rusange abantu bose bari babanye neza, hari ivangura ryakorerwaga abatutsi. Ariko ryakorwaga n’abategetsi kandi ku nyungu zabo : « kwiga, imirimo, hari ibyo umututsi yari yaramenyerejwe ko atabifiteho uburenganzira », nk’uko bivugwa n’uyu mutangabuhamya. Ubwo uyu mupadiri ngo yazaga gukorera i Kabarondo, mu 1992, hari mu nkubi y’amashyaka menshi, hashize umwaka urenga FPR Inkotanyi itangije urugamba.

« Kabarondo nzayihindura umuyonga !»

Kimwe n’ahandi henshi mu gihugu,i Kabarondo, ibibazo bya politiki n’imibanire y’abantu byari bishyushye. Ariko by’umwihariko, amashyaka yari ahanganye na MRND yari ahafite abayoboke benshi n’imbaraga, ku buryo ngo bihangayikishije abayobozi b’inzego za komini, iziri hasi yazo n’izizikuriye. Ibi ngo byatumye hari ibyemezo bitari bigipfa gufatwa uko bishakiye, abayobozi « banyuraho bakabakomera », ku buryo Koloneli P.C. Rwagafirita rimwe ngo yarakaye akavuga ati « Kabarondo, nzayihindura umuyonga ». Kubera ko wenda amashyaka atari ashingiye ku moko, no muri iki gihe ngo “nta vangura ryihariye ryagaragaraga ko rikorerwa abatutsi”, usibye nk’imvugo yari imaze kumenyerwa iyo ingabo za FPR zabaga zigije imbere ibirindiro ngo « bene wanyu nibakomeza kotsa igitutu, tuzabamara ». Ibi ubuyobozi bwabinyuzaga mu kanwa k’interahamwe.

Mu ijoro ryo ku italiki ya 6 mata, ubwo indege yari itwaye Perezida Habyarimana yahanurwaga, ngo ni bwo impunzi ya mbere yageze kuri paruwasi iturutse i Gasetsa, umurenge Rwagafirita yari atuyemo. Ho bari batangiye kwica ! Kuva icyo gihe kugeza ku italiki ya 11 Mata, imbere y’uyu mutangabuhamya, Burugumesitiri Ngenzi yari akiri wa wundi : bavugana, amuha umupolisi umuherekeza kuzana ibitunga impunzi, bajya inama yo gukumira ibitero. Nk’iy’umutekano Ngenzi yatumije taliki ya 11 Mata, igafatirwamo ibyemezo, kubera « kwa kutavuga rumwe », ko hagira itsinda riherekejwe n’abasirikare rijya muri buri murenge gukoma imbere ubwicanyi, hemezwa kandi gukora irondo ahari impunzi nko ku kiliziya.

Ngenzi ngo yagiye i Kibungo agiye kuzana ba basirikare bo gufasha gukumira, agenda umuti wa mperezayo, agaruka n’ijoro. Ku manywa ariko, mu isoko rya Kabarondo, nk’umurenge wo utari ukeneye abasirikare ngo iyo nama iterane, abaturage bashyize bagire bati « twumve nde ! Twumve Barahira udushishikariza gutangira kwica abatutsi, cyangwa mwe mutubwira gukumira ubwicanyi ? ».

Aha ni ho umutangabuhamya asobanura ko « Barahira bamutinyaga kurusha uko yari yubashywe » ; azwi nk’umuntu ufite ubugome, wigeze kwica umuntu amukubita ku myanya ndangagitsina gusa !

Ngo Ngenzi, kuri uwo mugoroba yagarutse atari Ngenzi. Icyemezo cya mbere : « nta rondo ry’impunzi, abapolisi barahagije ! ». Hagati aho,ngo hari n’ubuhamya yari yatanze i Rundu na Rubira aho avuka ngo « ntimwongere kurwana ubwanyu, kuva ubu umwanzi ni umututsi ! ». Muri iryo joro, no mu mirenge yari yarifashe, “guhiga umututsi biratangira”, impunzi ziza ku kiliziya ari igihiriri.

Abana bonka ba nyina bapfuye!

Amakuru azanwa n’igihiriri cy’impunzi si meza: nta buhungiro, hose baricana! Ku italiki ya 12 Mata, Ngenzi nta kongera gukandagira ku kiliziya ! Nijoro, ni ubwoba gusa. Mu gitondo cya kare, padiri asomera impunzi misa nk’uko bisanzwe. Ibintu birihuta.

Misa igihumuza, konseye wa Kabarondo ari we Rwasamirera, aje guhamagara abagabo gusa mu nama igiye kubera haruguru gato ku isoko. Padiri asigaye abwira abagore, abana n’abasaza ngo ntibongere gucaracara ku muhanda. Abari bagiye mu nama bagarutse biruka: ibyiswe inama bibaye igitero. Abapfa batangira gupfa. Uwari Padiri ahindutse Komanda, arabwira impunzi kwirwanaho! N’imbokoboko, n’amabuye imbere y’umwanzi ufite intwaro gakondo ziterwa ingabo mu bitugu n’impunda na za grenade.

Amasaha aragenda ariko ntava aho ari. Induru n’imiborogo birasa n’ibyabujije izuba kuva aho riri. Nubwo bapfa ari benshi, barimo mwishywa w’uyu mutangabuhamya utewe grenade bakamusonga n’impiri, ntibarangira! Imodoka igiye i Kibungo gushaka igisubizo. Abasirikare n’abajandarume batangira kumisha urusasu mu mpunzi. Abasore bagifite agatege bakizwa n’amaguru, bamwe basamwa n’amacumu, imyambi n’amahiri. Keretse uwabaye inkirirahato. Si amasasu na grenade biraswa gusa, abasirikare bararasa n’imizinga ku bana, abakecuru n’abasaza n’inkomere zifungiranye mu kiliziya. Nta yindi ntwaro bo bafite, umwuka basigaranye, ni indirimbo zisingiza Imana! Ahagana saa kumi: inzugi za kiliziya ziterwa gatarina.

Abicanyi n’impunzi biravanga. Batangira kurobanuramo abahutu bari bayobeye mu bagomba kwicwa. Batangira kwica no gusonga, bareba ko hatagira ubaca mu mwanya w’intoki. Saa sita y’ijoro n’iminota mike, ahunga yerekeza iyo muri Pariki y‘Akagera. Asize inyuma imbuga ya kiliziya inyanyagiyeho imirambo. Agenda ajyanye ariko ishusho y’abana b’ « impinja bonka imirambo ya ba nyina ».

Kuri we, taliki ya 13 Mata ni « umunsi uteye ubwoba, utazibagirana ». Ngenzi na Barahira warahababonye. « Oya ! », itazuyaje mu kanwa k’uyu mutangabuhamya uvuga ko byageze aho yihisha mu cyumba cye, ntiyakurikira ibiri hanze. « Ibyo ntabonye ariko, ntibivuga ko abandi batabibonye!».

Iburanisha ryo kuri uyu wa gatatu ryaje gusubikwa, kubera ko buri wa gatatu na buri wa gatatu na buri wa mbere,Tito Barahira ajye kubonana na muganga kubera uburwayi bw’impyiko.

Kuri uyu wa kane, iburanisha ryatangiye uyu mutangabuhamya ahatwa ibibazo n’impande zihanganye muri uru rubanza.

Mu rwego rwa mbere, urukiko rwari rwahamije icyaha cya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu hashingiwe ku « umugambi wo kurimbura ubwoko bw’abatutsi ». Icyo gihe urukiko rwari rwakatiye Tito Barahira na Ngenzi Octavien igihano cy’igifungo cya burundu. Iki ni cyo gihano kiremeye mu gihugu cy’Ubufaransa!

Ntakirutimana Deus