Cladho irasaba leta kongera ingengo y’imari igenda mu bikorwa by’abana

Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu(Cladho) irasaba leta ko amafaranga yifashisha mu ngengo y’imari yayo mu bikorwa bireba abana yiyongera, ikagabanya ubwinshi bw’abakozi.

Ibi ni ibyavuye mu isesengura Cladho yakoze ku mbanzirizamushinga w’ingengo y’imari ya leta y’umwaka 2018/2019 yagejejwe ku nteko ishinga amategeko.

Amafaranga asaga miliyari 209 na miliyoni 358 niyo yagenwe mu kuzifashisha muri gahunda zijyanye n’abana mu ngengo y’imari y’umwaka 2018-2019. Aya mafaranga ngo ni make ugereranyije n’ibijyanye kwita ku bana.

Niimibare yagaragajwe na Murwanashyaka Evariste ushinzwe guhuza ibikorwa by’imishinga muri Cladho, mu kiganiro iyi mpuzamiryango ifatanyije na Save the children bagiranye n’abanyamakuru ku wa Kane tariki ya 31 Gicurasi 2018.

Agaragaza ko umwana ari isoko ya byose kandi ari we Rwanda rw’ejo ndetse n’Isi yose ukwiye kwitabwaho.

Ingengo y’imari izakoreshwa mu bikorwa bifitanye isano n’abana izaba ingana na 14,6 % nyamara mu gihe u Rwanda rwasinye amasezerano mpuzamahanga (Abuja declaration) yuko iyi ngengo yajya iba byibura 15% by’ingengo y’imari y’igihugu.

Ikindi kibazo agaragaza ni uko inzego zo hejuru zirimo za minisiteri zizahabwa ingengo y’imari izakoreshwa muri gahunda zifitanye isano n’abana ya 8,57% mu gihe uturere duhabwa 6,07%, bakibaza uburyo amafaranga menshi ashyirwa hejuru kandi ubuyobozi bwaregerejwe abaturage n’ibibazo byinshi by’abana bigaragara mu turere kurenza urwego rwa minisiteri.

Cladho isaba inteko ishinga amategeko kuzemeza iyo ngengo y’imari imaze gusuzuma iki kibazo kuko ngo ingengo ifasha abana yongerewe hakemurwa ibibazo byinshi by’abana bagiterwa inda, abakigaragara mu mihanda ndetse n’abacirwa n’inzara ku ishuri mu gihe cy’ifunguro rya saa sita.

Iyi mbanzirizamushinga igaragaza ko ingengo y’imari y’u Rwanda yazaba 2 443 t35 804 386 Frw.

Ntakirutimana Deus